Volleyball: Irushanwa ryo gushimira abasora rizitabirwa n’amakipe 15

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 15, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB” ku nkunga y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro “RRA” hateguwe ku nshuro ya kabiri irushanwa ryo gushimira abasora “Taxpayers Appreciation Volleyball Tournament 2022″, taliki 19 na 20 Ugushyingo 2022, imikino ya nyuma ikazabera muri BK Arena.

Iri rushanwa rigiye kuba  nyuma ya gahunda ngarukamwaka y’ukwezi kwahariwe gushimira abasora, kwatangijwe taliki 06 Ukwakira 2022 ku nsanganyamatsiko igira iti : “Dusore neza twubake u Rwanda twifuza”. Uyu mwaka wa 2022 ukaba warahuriranye no kwizihiza imyaka 25  RRA imaze ishinzwe ndetse n’imyaka 20 ishize haba iki gikorwa cyo gushimira abasora.

Komiseri wungirije muri RRA ushinzwe abasora, Uwitonze Jean Paulin atangaza ko iki gikorwa cyabereye mu Ntara zose z’igihugu  hashimirwa abasora naho taliki 19 Ugushyingo 2022 akaba ari bwo iki gikorwa kizaba ku rwego rw’igihugu.

Komiseri wungirije muri RRA ushinzwe abasora, Uwitonze Jean Paulin

Uwitonze agaragaza ko impamvu y’iki gikorwa  ari ukugira ngo bamurikire Abanyarwanda umusoro wakusanyijwe, kwerekana icyo wakoreshejwe mu gihugu no gushimira abawutanze neza.

Ati : “Mu gushimira abasora hazamo n’ubukangurambaga kugira ngo na wa wundi utarumva ibyiza byo gutanga umusoro abibone.”

Uwitonze avuga ko  hateguwe ibikorwa bitandukanye birimo irushanwa ry’abahanzi n’iri rushanwa rya Volleyball.

Ati: “Turifuza ko  n’abakunzi b’imikino bumva ko bagomba kugira uruhare mu  gutanga umusoro basaba inyemezabwishyu ya EBM ndetse  no gutanga amakuru y’abanyereza umusoro.”

Akomeza agira ati : “Tuzi ko imikino  ikundwa  n’abantu benshi, turashaka rero kuyikoresha tugere kuri abo bantu bamenye ko  bagomba kugira uruhare mu gutanga umusoro.”

Uyu mwaka wa 2021-2022 hakaba harakusanyijwe umusoro wa Miliyari 1919.2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphaël  yashimiye RRA kuba barahisemo Volleyball muri iyi gahunda yo gushimira abasora anagaragaza ko iri rushanwa rifasha amakipe ndetse n’abakinnyi muri rusange kuko intego ahanini bihaye ari uko  amarushanwa aba menshi abakinnyi bakazamura urwego.

Ati : “Irushwana riheruka muri 2021 ryatanze umusaruro mwiza cyane kuri Gisagara VC yaryegukanye mu bagabo kuko nyuma yitabiriye imikino y’Afurika  ikora amateka yegukana umwanya wa 3”.

Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphaël 

Uko irushanwa rizakinwa

Umunyamabanga Mukuru wa FRVB, Mucyo Philbert atangaza ko amakipe 15 mu bagabo n’abagore akina shampiyona y’icyiciro cya mbere yemeje ko azitabira.

Aya akaba ari amakipe 7 mu bagore ari yo APR VC, ForeFront VC, RRA VC, Ruhango VC, IPRC Kigali VC,  IPRC Huye VC  na St Bernadette VC  ndetse n’amakipe 8 mu bagabo ari yo  REG BBC, Gisagara VC, APR VC, IPRC Ngoma, IPRC Musanze, KVC, Kirehe VC na ForeFront VC.

Mucyo akomeza avuga ko imikino y’amajonjora  izaba ku wa Gatandatu taliki 19 Ugushyingo 2022 aho izabera Kimisagara mu bagore naho mu bagabo ikabera muri Wellspring Academy Nyarutarama.

Umunyamabanga Mukuru wa FRVB, Mucyo Philbert

Taliki 20 Ugushyingo 2022 ni bwo hazaba imikino ya ½ cy’irangiza n’imikino ya nyuma ikazabera muri BK Arena aho kwinjira ari ubuntu.

Uyu mwaka ikipe ya mbere mu bagabo n’abagore izahabwa miliyoni 2, iya kabiri ihabwe 1.5 naho iya 3 ihabwe miliyoni 1. Abakinnyi bazaba bitwaye neza ku myanya yabo na bo bazagenerwa igihembo.

Irushanwa riheruka mu mwaka ushize wa 2021 ryegukanwe n’ikipe ya Gisagara VC mu  bagabo na RRA VC mu bagore.

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 15, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE