Volleyball: Ikipe y’u Rwanda U-21 yatangiye imyitozo yitegura imikino y’Afurika
Ikipe y’u Rwanda mu batarengeje imyaka 21 mu bahungu mu mukino wa Volleyball ku Cyumweru taliki 31 Nyakanga 2022 ni bwo yatangiye imyitozo aho yitegura guserukira u Rwanda mu mikino y’Afurika “Africa U-21 Men’s Nations volleyball championship 2022” izabera muri Tunisia taliki 13 kugeza 23 Kanama 2022.
Iyi kipe y’u Rwanda U-21 iri mu mwiherero mu Karere ka Gisagara ari na ho ikorera imyitozo.
Umutoza mukuru w’iyi kipe, Ntawangundi Dominique akaba yarahamagaye urutonde rw’abakinnyi 20 ari bo bazatoranywamo abazaserukira igihugu mu mikino y’Afurika muri Tunisia.
Urutonde rw’abakinnyi 20 bahamagawe
Setter: Kayihura Victor (Gisagara VC), Rugambarara Aime Calvin (PSVF) na Akundwe Shema Odilo Arsene (Christ Roi).
Middle: Ihirwe Brucelle Alain, Ntayomba Arnaud (St Joseph), Mugisha Sam (APR VC), Mugisha Rurangwa Irene (Christ Roi) na Nshuti Arnaud (PSVF).
Left/Receiver: Ishimwe Jean Luc (PSVF), Nshuti Jean Paul (St Joseph), Bagabe Ivan (Christ Roi), Patrick Ishimwe (GSOB), Gisubizo Merci (APR VC), Munyamahoro D’Amour na Rukundo willy (St Joseph).
Opposite: Singizwa Philippe Neri, Ntawiha Kenny (PSVF) na Tugizumukiza Herve (Christ Roi)
Libero: Twahirwa Aaron (St Joseph) na Tumushime Aimable (Gitisi)
Umutoza mukuru ni Ntawangundi Dominique wungirijwe na Hatungimana Jean Claude, Rwamahungu Richard ni we mutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi naho Mwerekande Eric akaba ari umuganga. Ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe “Team Manager” ni Kubwimana Gertrude.

Muri 2010, ikipe y’u Rwanda U-21 yegukanye umwanya wa kane, muri 2013 yegukana umwanya wa 3 inabona itike y’igikombe cy’Isi cyabereye muri Turukiya. Muri 2018 ubwo imikino y’Afurika yaberaga muri Nigeria yasoreje ku mwanya wa 4.