Volleyball: Amakipe yaserukiye u Rwanda mu mikino y’Afurika aratangira gukina

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 22, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Taliki 22-05-2022

RRA VC-VCL (13h00)

APR VC-NAL (15H00)

Kuri iki Cyumweru taliki 22 Gicurasi 2022 ni bwo hatangira irushanwa  ry’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore  « African Women’s Volleyball Club Championship 2022 ».

Iri rushanwa  ryaritabiriwe n’amakipe yo mu Rwanda ari yo RRA VC na APR VC.  Nyuma ya tombola y’uko amakipe azahura, ikipe ya RRA VC iri mu itsinda A hamwe na Kelbia, RRAVC, VCL na  FAP. Itsinda B ririmo Carthage, ASE, KCB na  Ndegge.Itsinda C rigizwe na Prisons, National Alcohol, APR V  na  CNS naho itsinda D ririmo NCS, KPC, Ahly na Woalitta Sodo University.

Mu mikino y’umunsi wa mbere iteganyijwe, ikipe ya RRA VC irakina na VCL  (13h00) naho APR VC ikine na NAL (15h00).

APR VC

Abakinnyi amakipe yombi azifashisha

APR VC: Uwera Lea, Uwera Prisca, Kabatesi Judith, Mukamana Denyse,Dusabe Flavia, Musabyemariya Donatha, Uwiringiyimana Albertine, Mushimiyimana Espérance, Bayija Yvonne, Nyirahabimana Marie Divine, Munezero Valentine, Uwimana, Mukantambara Seraphine na Musabyimana Penelope.

Umutoza mukuru ni Siborurema Florien akaba yungirijwe na Umutesi Rubayiza Marie Josée.

RRA VC: Nishimwe Claire, Ndagijimana Iris, Muhoza Louise,Akimanizanye Ernestine, Musaniwabo Hope, Izabayo Regine, Gaoleseletse Gasekgorwe, Uwamariya Jacqueline, Yankurije Francoise, Teta Zulfat, Nzamukosha Olive, Umutesi Marie Paul na Uzamukunda Fillette.

Umutoza mukuru ni Mudahinyuka Christophe uzaba yungirijwe na Kabila Marie Chantal.

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 22, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE