Volleyball: Amakipe 16 ni yo azitabira ‘Zone V’ izabera i Kigali

Volleyball: Amakipe 16 ni yo azitabira ‘Zone V’ izabera i Kigali

Amakipe 16 mu bagabo n’abagore aturutse mu bihugu bine byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba ni yo azitabira Irushanwa Nyafurika rihuza ayabaye aya mbere iwayo muri Volleyball “CAVB Zone V Volleyball Club Championship 2023”.

Iri rushanwa riteganyijwe kubera i Kigali guhera kuri uyu wa Mbere tariki 13 kugeza ku ya 20 Ugushyingo 2023 muri BK Arena.

Umuyobozi wa Zone V, Ruterana Fernand Sauveur, yavuze ko bari biteze amakipe avuye mu bihugu byinshi ariko kubera ubushobozi amwe agorwa no kwitabira.

Yagize ati: “Dutangira twari twiteze ko dushobora kubona amakipe 12 avuye muri bya bihugu 12 bigize ‘Zone V’ buri gihugu kikatwoherereza ikipe wenda imwe ariko bitewe n’imiterere y’iyi Zone V (aho ibihugu biherereye), byarangiye habonetse ibihugu bitatu gusa kongeraho u Rwanda rwakiriye.”

Muri rusange iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 16 azava mu Rwanda, Kenya, u Burundi na Uganda mu bagabo n’abagore.

Mu Bagabo, u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe yabaye aya mbere muri shampiyona ari yo Gisagara VC, APR VC, Police VC, REG VC na Kepler University yahawe ubutumire.

Mu makipe azava hanze harimo Sports-S yo muri Uganda, Rukinzo na Amical z’i Burundi, Equity na Prisons VC zo muri Kenya.

Mu Bagore, u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe atatu ari yo RRA WVC, APR WVC na Police WVC. Hari kandi Pipeline yo muri Kenya, Muzinga/WSG y’i Burundi na KCCA yo muri Uganda.

Muri iri rushanwa hazahembwa amakipe atatu ya mbere muri buri cyiciro ndetse n’abakinnyi bitwaye neza mu bihembo bifite agaciro k’ibihumbi 20 by’amadolari y’Amerika.

SHEMA IVAN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Byinshi ku Mudugudu watanze umusanzu wa EjoHeza ku kigero cya 321% 30 Nzeri 2026 Saa 16:43
  2. Menya iby’ingenzi byaranze tariki 30 Nzeri mu mateka y’Isi 30 Nzeri 2026 Saa 15:40
  3. Kenya: Dangote yatangiye kubaka uruganda rwa miliyari zisaga 23 Frw rw’ibikomoka kuri peteroli 30 Nzeri 2026 Saa 15:16
  4. Bafatanywe udupfunyika 4 836 tw’urumogi muri Kigali 30 Nzeri 2026 Saa 15:02
  5. Huye: Ngoma barasaba kubakirwa imihanda yo muri karitsiye 30 Nzeri 2026 Saa 14:48