Visi Perezida wa Mbere wa FERWACY yeguye ku nshingano ze

Visi Perezida wa Mbere wa FERWACY yeguye ku nshingano ze

Uwari Visi Perezida wa Mbere w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), Karangwa François, wari wasigaye ayoboye iri shyirahamwe by’agateganyo nyuma yo kwegura kwa  Murenzi Abdallah na Nkuranga Alphonse wari Umuyobozi Nshingwabikorwa nawe yeguye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nzeri ni bwo Karangwa yatandikiye abanyamurango ba FERWACY abamenyesha ko ahagaritse inshingano yari yaratorewe zo kuba Visi perezida wa FERWACY.

Yakomeje avuga ati: “Mbijeje inkunga yanjye mu gukomeza guteza imbere umukino w’amagare”.

Karangwa François yari umwe mu bayobozi bamaze igihe muri FERWACY kuko yabaye Visi perezida wa Bayingana Aimable muri 2018.

Yakomerejeho ubwo Murenzi Abdallah yatorerwaga kuyobora iri Shyirahamwe mu Ukuboza 2019 ndetse no muri manda y’imyaka ine yatangiye muri Kamena 2022.

Biteganyijwe ko tariki 21 Ukwakira 2023 hazaba amatora ya  Komite nyobozi nshya ya FERWACY.

ISHEMA IVAN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Basketball: APR na REG z’abagore zageze muri ½ cya Zone V 22 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  2. Abanyarwanda 419 bigobotoye ingoyi ya FDLR bataha mu rwababyaye 22 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  3. The Ben agiye guhurira na Jose Chameleone ku rubyiniro 22 Ukwakira 2026 Saa 16:08
  4. Ngoma: Ubuhinzi bakorera kuri hegitari 265 zuhirwa bwabahinduriye ubuzima  22 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  5. Umuhanzi Nyiranyamibwa azashyingurwa ku wa Gatandatu 22 Ukwakira 2026 Saa 13:30