Urugo rwa Perezida Kagame rwatanze amakuru mu Ibarura Rusange

Urugo rwa Perezida Kagame rwatanze amakuru mu Ibarura Rusange

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame babaruwe mu gikorwa cy’Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire kibaye ku nshuro ya gatanu.

Amakuru y’urugo rwa Perezida Kagame yakusanyijwe na Dr. Yusuf Murangwa, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR).

Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ni umwe mu mishinga y’ibanze Igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage byabageza ku majyambere arambye mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho yabo ya buri munsi.

Igikorwa cy’ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire, cyatangiye guhera mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri taliki ya 16 kikazageza ku ya 30 Kanama 2022.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yongeye kwibutsa abaturage ko kwibaruza ari iby’agaciro gakomeye kuri buri muturage, kuko bifasha mu kunoza igenamigambi ry’Igihugu.

Yagize ati: “Turongera kwibutsa abaturage ko kwibaruza ari iby’agaciro kandi ko ibindi bisobanuro byakenerwa inzego zibegereye zizajya zibibaha. Ntihagire ucikanwa cyangwa ubeshywa n’abafite izindi nyungu zishingiye ku myumvire n’ubuyobe.”

Abaturage barasabwa kandi kwakira neza abakarani b’Ibarura bababaza ibijyanye n’imibereho bwite y’abantu bose batuye n’ibyerekeye imiturire n’imiterere y’inzu babamo.

Ba Nyir’ingo cyangwa ababahagarariye basabwe gutanga ibisubizo nyabyo bagaragaza imibereho bwite y’abatuye urugo bose kugira ngo ingamba zizafatwa na Leta y’u Rwanda zizabe zije gukemura koko ibibazo nyakuri byagaragajwe n’ibisubizo byatanzwe na buri rugo cyangwa ikigo.

NISR ivuga ko Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ntirihagarika imirimo isanzwe ikorerwa mu Gihugu. Ba Nyir’ingo cyangwa ababahagarariye basabwe guhana gahunda n’Abakarani b’Ibarura y’igihe ingo zabo zizabarurirwa bityo bakikomereza imirimo yabo.

Abaturarwanda bongeye kubwirwa ko igikorwa cy’Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ntaho gihuriye n’igenzura ry’imisoro, iyandikwa ry’ubutaka cyangwa ubundi buryo bw’iperereza n’ibindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35