Urubyiruko rwijeje Perezida Kagame gusigasira umurage wo Kwibohora

Urubyiruko rwijeje Perezida Kagame gusigasira umurage wo Kwibohora

Urubyiruko rw’u Rwanda rwijeje Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko rutazatezuka ku murage n’igihango rwasigiwe n’abari biganjemo urubyiruko babohoye Igihugu mu myaka 29 ishize. 

Urwo rubyiruko rwabigarutseho mu butumwa busubiza ubw’Umukuru w’Igihugu warusabye guhera aho ababohoye u Rwanda bakigejeje maze rugatanga umusanzu warwo mu guharanira ko amatunda yeze ku bwitange bw’abarubanjirije atapfa ubusa. 

Muri ubwo butumwa yatanze ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Nyakanga, umunsi wizihijweho isabukuru y’imyaka 29 yo Kwibohora, Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda umunsi mwiza. 

Yavuze ko mu gihe Abanyarwanda bishimira iterambere ryagezweho mu myaka 29 ishize, ari n’umwanya mwiza wo guha icyubahiro abatanze ubuzima bwabo kugira ngo buri Munyarwanda wese abeho mu buzima bufite agaciro. 

Ageze ku rubyiruko, Perezida Kagame yagize ati: “Ku rubyiruko rwacu, ni igihe cyanyu cyo gufatira aho Igihugu kigeze maze mugakora uruhare rwanyu muharanira ko umusaruro w’ibitambo by’urungano rwababanjirije udapfa ubusa.”

Yongeyeho ko urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda rusaba kudakura mu ruge, guharanira uburenganzira bw’Abanyarwanda no gusigasira ukwigira mu kubaka u Rwanda rubereye Umunyarwanda wese.

Urubyiruko rwahise rusubiza ubutumwa Perezida Kagame yanyujije ku mbuga nkoranyambaga akurikirwaho n’amamiliyoni yiganjemo urubyiruko, rushimangira ko rutazatatira igihango rufitanye n’ababohoye u Rwanda none ubu rukaba rugenda ijoro n’amanywa.

Uwitwa Nsengimana Jean de Dieu yagize ati: “Nyakubahwa Perezida, turabashimira ko mwayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, turabashimira kandi ko mwaduhaye u Rwanda ruzima. Urubyiruko tugufitiye umwenda, ndetse tukanawugirira Igihugu kandi tugomba kuwishyura.“

Uwitwa Hertier kuri Twitter na we yongeyeho ko uyu munsi u Rwanda rwunze ubumwe, rwibohoye kandi ruhanze amaso ku kugera ku hazaza hahebuje kurusha uko byahoze. 

Ati: “Urubyiruko dufite inshingano zo gukomeza kurinda Igihugu no kurwanya uwo ari we wese wasubiza inyuma iterambere ry’Igihugu cyacu.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika (USA) Mathilde Mukantabana, na we yashimye Perezida Kagame n’abandi bose bafatanyije kubohora u Rwanda. 

Ati:”Ubugingo bwacu n’amahoro yacu turabibakesha n’ababafashije bose kubohora Igihugu cyacu. Mwarakoze kwitanga kugira ngo Umunyarwanda aho ari hose abone umurage we! Imbuto mwateye zo gukunda Igihugu no kwihesha agaciro zireze!“

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42