Umushinga wo gucanira umuhanda “Kivu Belt” ugeze ku kigero cya 80%

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 15, 2023
  • Hashize amezi 10
Image

Umuhanda mushya wa “Kivu Belt”, uzengurutse ikiyaga cya Kivu uhereye mu Karere ka Nyamasheke ukagera i Karongi na Rutsiro ubu uri gucanirwa,  aho uyu  mushinga ugeze ku  kigero cya 80%.

Umuyobozi w’ishami ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu “REG” mu Karere ka Karongi, Dusengimana Damien avuga ko uyu mushinga wo gucanira umuhanda wa “Kivu Belt” muri Karongi uzanyura mu Mirenge ine ariyo Bwishyura, Rubengera, Mubuga na Gishyita.

Dusengimana avuga ko mu Karere ka Karongi, uyu mushinga uzakorwa mu bice bitatu, hari igice cya Karongi – Rambura – Rubengera gifite ibilometero 19, hakaba  igice cya Karongi – Mugonero gifite ibilometero 27 ndetse n’igice cya Rubengera – Rutsiro gifite ibirometero 6.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko uyu mushinga ugeze ku kigero kiri hejuru ya  80%  ndetse uba warasojwe ariko wadindijwe gato n’ibiza byagwiririye intara y’i Burengerazuba, ariko bateganya ko mu gihe kitarenga ukwezi amatara yose yo ku muhanda muri Karongi azaba yaramaze kwaka.

Gasigwa Landfried, Umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Nyamasheke we avuga ko uyu mushinga wo gucanira umuhanda wa “Kivu Belt”, mu Karere ka Nyamasheke naho ugeze kure, amatara azacanwa uvuye mu Murenge wa Mahembe ari naho ituruka, mu gasantere ka Mugonero, unyure mu Mirenge ya Kirimbi, Macuba, Kanjongo, Kagano, Bushekeri, Bushenge ndetse na Ruharambuga.

Gasigwa avuga ko muri iyo Mirenge yose yamaze gushyirwaho amapoto ndetse n’insinga zamaze gushyirwaho.

Ati: “Urebye imirimo yo kubaka isa n’igeze ku musozo, hasigaye igenzura rya nyuma rireba niba byose bimeze neza ubundi tugatangira gushyiramo umuriro amatara agacanwa, maze imihanda yacu igatandukana n’icuraburindi”.

Gasigwa avuga ko bafite icyizere ko bitarenze ukwezi kwa Kanama 2023 umuriro uzaba wamaze gushyirwa muri aya matara yo ku muhanda wose wa “Kivu belt” ndetse uzaba waka.

Umuyobozi wa REG mu Ntara y’i Burengerazuba, Muhire Cyosimba Paul avuga ko uyu mushinga ugeze ku kigero gishimishije  ndetse uzafasha cyane ibinyabiziga ndetse n’abantu bakoresha uyu muhanda.

Akomeza  avuga ko abaturage bakwiye kwita kuri ibi bikorwa remezo bibazanira iterambere, bagatanga amakuru aho babonye hose byangizwa cyangwa byibwa.

Ati: “Leta iba yashoye byinshi kugira ngo igeze ku baturage ibi bikorwa remezo. Buri wese rero agomba kumva ko afite inshingano yo kubibungabunga, akabirinda ababyangiza n’abashaka kubyiba. Uwabona ababyangiza yatumenyesha ku murongo wacu utishyurwa wa 2727 cyangwa akamenyesha inzego z’umutekano n’iz’ibanze zimwegereye ».

Habuhazi Gaspard, umuturage utuye mu Mudugudu wa Bwishyura, Akagali ka Nyarusaza, Umurenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi, avuga ko amatara yashyizwe ku muhanda aho yatangiye kwaka babibyaje umusaruro.

Yagize ati : “Twe dufite amaduka ku muhanda twatangiye kujya ducuruza nijoro ndetse abenshi dutaha mu masaha akuze, ubu twatangiye kubona inyungu irenze iyo twajya tubona kubera aya matara yo ku mihanda arara yaka tugacuruza tukabona amafaranga tugatunga imiryango.

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 15, 2023
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE