Umuryango wa Dr. Ngirente  watanze amakuru mu Ibarura Rusange

Umuryango wa Dr. Ngirente  watanze amakuru mu Ibarura Rusange

Umuryango wa Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente  Edouard wabaruwe, mu gikorwa gikomeje cy’Ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire. Amakuru yerekeye uyu muryango yakiriwe na Ivan Murenzi, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu  cy’Ibarurishamibare ( NISR)

Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ni umwe mu mishinga y’ibanze Igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage byabageza ku majyambere arambye mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho yabo ya buri munsi.

Igikorwa cy’ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire, cyatangiye guhera mu ijoro rishyira ku wa Kabiri taliki ya 16 kikazageza ku ya 30 Kanama 2022.

Abaturage baributswa ko kwibaruza ari iby’agaciro gakomeye kuri buri wese, kuko bifasha mu kunoza igenamigambi ry’Igihugu. 

Barasabwa  kandi kwakira neza abakarani b’Ibarura bababaza ibijyanye n’imibereho bwite y’abantu bose batuye n’ibyerekeye imiturire n’imiterere y’inzu babamo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42