Umuryango FPR Inkotanyi si ishyaka – Umunyamabanga Mukuru Gasamagera

Umuryango FPR Inkotanyi si ishyaka – Umunyamabanga Mukuru Gasamagera

Gasamagera Wellars, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, yasobanuye ko FPR Inkotanyi atari ishyaka ahubwo ko ari Umuryango winjirwamo n’uwo ari we wese. Yavuze ko n’uwavuye mu Muryango ashobora kongera kuwugarukamo.

Mu butumwa bugufi bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga z’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera yagize ati: “Umuryango FPR Inkotanyi si ishyaka, Umuryango FPR Inkotanyi ni umutwe wa Politiki, kuva ugishingwa mbere na mbere, wifuza ko wahuza abanyarwanda bose, abanyarwanda bose bakajyamo nta n’umwe uhejwe ariko nta n’ubihatiwe.”

Umuryango FPR Inkotanyi nta karita utanga ku muntu wese uwugiyemo ahubwo ngo ajyanamo umutima we. Ikindi kandi n’aho ashakiye ashobora kuwuvamo kuko nabyo ngo biremewe.

Gasamagera ahamya ko yakira amabaruwa y’abantu bavuga ko bavuye mu Muryango ariko bagasaba kuwugarukamo.

Ati: “Icyo kintu cyo guhuza abanyarwanda bose ni cyo dushyira imbere.

Ishyaka rigira abantu barijyamo aho baba bari bikamera nka club, ni ukuvuga ngo utaririmo ntarimo ariko twebwe turavuga ngo n’utaririmo naze.

Niyo mpamvu tutabyita ishyaka rya politiki tukabyita umuryango kuko duhuje abanyarwanda bose n’ababishaka. Twifuza ko nta n’umwe wahezwa cyane cyane iyo twemeranywa kuri ya mahame tugenderaho.”

Amahame nayo arasobanutse, arazwi, aragaragara ni yo mpamvu iryo jambo ryo kuvuga ngo ni ishyaka rya politiki ntabwo byitwa ishyaka, babyita ko ari umuryango.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera, yavuze ko udaheza, ntawe usaba kuba umunyamuryango (membership) ahubwo wifuza ko n’abatari abanyamuryango bawuzamo.

Ifoto: Internet

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Turikumwe

Abanyarwanda bose baraza muri FPR karibu murisanga.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RDC: Ebola imaze kugira imfubyi abana basaga 2 000  8 Ukwakira 2026 Saa 12:15
  2. Ubwenge Buhangano: Indi ntwaro y’imitwe y’iterabwoba 7 Ukwakira 2026 Saa 19:25
  3. Amavubi yazamutse imyanya icyenda ku rutonde rwa FIFA bwa mbere mu myaka icyenda 7 Ukwakira 2026 Saa 15:32
  4. France Mpundu n’umugabo we berekanye imfura yabo 7 Ukwakira 2026 Saa 15:14
  5. Sheila Gashumba yateye utwatsi ibyo gukubita umubyinnyi bapfa umukunzi 7 Ukwakira 2026 Saa 15:04