Koga, Judo na Badminton igiye kongerwa mu mikino y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda

Koga, Judo na Badminton igiye kongerwa mu mikino y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda

Umukino wo Koga, Judo ndetse na Badminton ni imwe mu mikino igiye kongerwa mu mikino isanzwe ikinwa n’abantu bafite ubumuga mu Rwanda.

Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama y’Inteko rusange isanzwe ya Komite y’imikino y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda “NPC-Rwanda” yateranye ku Cyumweru taliki 15 Gicurasi 2022.

Muri iyi nama hafashwe umwanzuro wo kureba  uburyo hajya hakinwa imikino y’abantu bafite ubumuga muri za Kaminuza ndetse no gushaka uburyo hakinwa imikino y’abana bafite ubumuga mu  mashuri yisumbuye.

Hemejwe  ko imikino y’abantu bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva yajya iba mbere y’ukwezi kwa Kamena  nk’iyindi.

Hasabwe ko  abantu bakwiga uburyo bw’imikorere n’imikoranire ku bantu bifuza gukora siporo z’abantu bafite ubumuga kandi DPSCO ikamenya ibyiciro by’abantu bose bafite ubumuga.

Iyi nama y’inteko rusange isanzwe ya NPC-Rwanda yemeje ko buri kipe kugira ngo yitabire shampiyona igomba kujya ibanza kuzuza inzego.

Hemejwe ko hagomba gushyirwaho Komite z’abatoza mu  byiciro byose mu mikino y’abantu bafite ubumuga, kurushaho guteza imbere umukino wa Amputee Football  no gushyiraho amashyirahamwe  y’imikino ya  Sitting Volleyball na Goalball bitarenze muri Nzeri 2022.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Polisi y’u Bubiligi yasatse urugo rwa Perezida Tshisekedi i Buruseli 14 Ukwakira 2026 Saa 18:03
  2. Minisitiri Amb. Nduhungirehe yahuye n’Abanyarwanda baba muri Mali 14 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Nyamagabe: Abatutsi basaga ibihumbi 20 bishwe mu 1963 14 Ukwakira 2026 Saa 16:34
  4. Butera Knowless yatumiwe nk’umuhanzi mukuru mu gitaramo ‘Improper Access’ 14 Ukwakira 2026 Saa 15:20
  5. Levixone na Desire Luzinda baritegura kwibaruka impanga 14 Ukwakira 2026 Saa 15:04