Umujyi wa Kigali wemeje ingengo y’imari ivuguruye ya 2021/2022

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 1, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 01 Werurwe 2022, bateranye bemeza ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2021/2022.

Imirimo y’Inama Njyanama idasanzwe yafashe umwanzuro, yemeza ingengo y’imari ivuguruye ingana na 127,687,936,664 ivuye kuri 115,449,926,164. 

Mu mwaka wa 2021/2022, Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yateranye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, yemeje ingengo y’imari ingana na 115, 449, 926,164 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umwaka wa 2020/2021, ingengo y’imari y’Umujyi wa Kigali yanganaga na 100,115,365,485.

Mu 2012 ni ukuvuga mu myaka 10 ishize, ingengo y’Imari y’Umujyi wa Kigali yari iri kuri miliyari 39.6.

Ingengo y’imari u Rwanda rurimo gukoresha muri uyu mwaka wa 2021/2022, ingana na miliyari 3.807 Frw, ikaba iziyongera ku kigero cya 9,8% ugereranyije n’iyari yakoreshejwe umwaka ushize kuko yo yari miliyari 3.464,8 Frw bisobanuye ko iziyongeraho miliyari 342,2 Frw.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 1, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE