Umujyi wa Kigali wasabye abatuye i Kanyinya kudasesagura (Amafoto)

Umujyi wa Kigali wasabye abatuye i Kanyinya kudasesagura (Amafoto)

Urujeni Martine, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imibereho myiza n’Iterambere ry’ubukungu, yasabye abaturage bo mu Murenge wa Kanyinya kudasesagura.

Yabigarutseho ejo ku wa Gatanu tariki 04 Kanama 2023, ubwo hizihizwaga umunsi w’umuganura wabereye mu Kagari ka Taba mu Murenge wa Kanyinya ari naho wabereye ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge.

Ni ibirori byitabiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, inzego z’umutekano, abagize Inama Njyanama mu Karere ka Nyarugenge no mu Murenge wa Kanyinya.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abitabiriye umunsi w’umuganura kuganuza bagenzi babo batashoboye kweza ariko bakirinda gusesagura.

Urujeni yagize ati “Twibuke abaturanyi bacu n’abavandimwe batabashije kubona umusaruro ushimishije maze tubasangize ku byo dufite kandi twirinde gusesagura”.

Yibukije abaturage kuganiriza abana babo bakamenya ko umuco ari wo soko bavomamo ibyiza igihugu cyagezeho.

Ngabonziza Emmy, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, yashimiye abaturage ku gikorwa cyiza cyo kuganuza bagenzi babo.

Ashima kandi ko abadafite ubwisungane mu kwivuza na bo bishyuriwe ku buryo aka Kagari ka Taba kageze ku 100%.

Yabasabye gukomeza guharanira ubumwe bwabo bakarwanya icyo ari cyo cyose cyabatandukanya.

Ni umuganura waranzwe no kuganuza abaturage bafite amikoro make cyangwa batashoboye kugira umusaruro mwiza aho bahawe ibiribwa, amata n’ibindi.

Itorero ry’Umujyi wa Kigali Indatirwabahizi ryasusurukije abitabiriye umuganura.

Urujeni Martine, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imibereho myiza n’Iterambere ry’ubukungu
Abaturage ba Kanyinya bashimiwe kuganuza abatarashoboye kweza
Ngabonziza Emmy, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge yasabye abaturage gukomeza kurangwa n’ubumwe

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42