Ukuriye Ubutasi bwa Gisirikare mu Bufaransa ategerejwe mu Rwanda

Ukuriye Ubutasi bwa Gisirikare mu Bufaransa ategerejwe mu Rwanda

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutasi mu Ngabo z’u Bufaransa (DRM) Gen. Jacques Langlade de Montgros ategerejwe i Kigali mu Rwanda mu mpera z’ukukwezi k’Ugushyingo 2022.

Uruzinduko rwa Gen. Jacques Langlade de Montgros rufite igisobanuro cyimbitse cyane ko bivugwa ko ari mu basirikare b’abakomando bigeze koherezwa mu Rwanda mu myaka ya 1990, icyo gihe yari akiri umusore.

Biteganyijwe ko Gen. Jacques Langlade de Montgros agirana ibiganiro n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutasi mu Ngabo z’u Rwanda Maj Gen Vincent Nyakarundi hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura.

Mu byo bateganya kuganiraho harimo ibijyanye no kurushaho gutsura umubano n’ubufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bufaransa mu rwego rw’ubutasi by’umwihariko.

Biteganyijwe kandi ko bazungurana ibitekerezo ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ugira ingaruka zikomeye mu Karere k’Ibiyaga Bigari n’Afurika y’Iburasirazuba.

Mu ntangiriro z’Ukwakira 2022, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura yakiriye Umugenzuzi Mukuru w’Igisikare cy’u Bufaransa, Gen Maj Laurent Mercier ufite inshingano zo gufasha igisirikare cy’igihugu kubaka ubunyamwuga bigendanye n’amahame yo gukunda igihugu, gutegura igisirikare gishobora guhangana n’imbogamizi z’ahazaza no gushimangira imikoranire n’amahanga.

Uru ruzinduko rw’inzego za Gisirikare rubaye mu gihe u Bufaransa n’u Rwanda bikomeje kwagura ubutwererane bushingiye ku bwumvikane n’ubwubahane.

Muri Mata uyu mwaka ni bwo de Montgros yahawe kuyobora Ishami ry’Igisirikare cy’u Bufaransa rishinzwe ubutasi nyuma y’aho yari amaze kuyobora Ubutumwa bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi rishinzwe amahugurwa y’abasirikare muri Repubulika ya Santarafurika.

Muri icyo gihugu u Rwanda ruhafite ingabo yaba iziri mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga no kugarura amahoro ndetse n’izindi ziriyo binyuze mu masezerano rufitanye na Repubulika ya Santaradurika zagiyeyo mu mpera z’umwaka wa 2020 zigiye gucunga umutekano mu bihe by’amatora.

Uruzinduko rwa mbere rw’inzego zishinzwe ubutasi z’u Bufaransa rutegura urwitezwe mu mpera z’uku kwezi rwabaye mu mpera z’umwaka wa 2021.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35