Uko ijambo ‘Inyenzi’ ryakoreshejwe mu ngengabitekerezo ya Jenoside

Uko ijambo ‘Inyenzi’ ryakoreshejwe mu ngengabitekerezo ya Jenoside

Tito Rutaremara, Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, yasobanuye ‘Inyenzi’ nk’intwaro yakoreshejwe mu kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside kuva mu 1965 kugeza mu 1994.

Mu 1967 Inyenzi zimaze gutsindwa, izina Inyenzi ryataye agaciro mu Rwanda. Ingengabitekerezo y’amacakubiri ya Parmehutu yatangiye gukoresha izina Inyenzi bavuga Abatutsi nk’abantu batsinzwe.

Inyenzi-Abatutsi batangiye kwamburwa uburenganzira bwabo bwose. Umwe mu bayobozi ba Parmehutu yavugiye mu ruhame abwira Inyenzi-Abatutsi ngo “Mwaratsinzwe nimuhore, nimuhunge cyangwa se nimuhonge”.

Icyo yashakaga kuvuga, yavugaga ko batsinzwe bakicwa, niba bafite imbaraga ni bahorere benewabo cyangwa se nibahunge bave mu gihugu, babise Abahutu niba atari ibyo nibahongere ababishe bakunde babeho.

Mu 1965, Parmehutu yatangiye kwigisha ingengabitekerezo y’amacakubiri n’iya Jenoside mu rubyiruko no mu mashuri, bigisha ko Umututsi wese ari inyenzi kandi ari mubidakwiye kuba mu Rwanda.

Inkotanyi ziteye mu 1990, mu Rwanda batangira kuvuga ngo Inyenzi ziyise inkotanyi zateye igihugu cyacu ziturutse i Bugande.

Mu 1992, 1993 na 1994 mu gihe cyo gutegura no gukora Jenoside, Umututsi wese ahinduka Inyenzi ka gakoko (itakiri umuntu), ari agasimba ko guhonyora no kwica uko ushaka, Umututsi yamburwa ubumuntu ahinduka agakoko k’inyenzi, kumwica ntacyo bitwaye ahubwo ari ukwikiza umwanda.

Muri Jenoside zose ni ko bigenda, ugiye kwicwa yamburwa ubumuntu agahindurwa umwanda. Kumwica ni ugukuraho umwanda.

Inyandiko ya Tito Rutaremara

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. France Mpundu n’umugabo we berekanye imfura yabo 7 Ukwakira 2026 Saa 15:14
  2. Sheila Gashumba yateye utwatsi ibyo gukubita umubyinnyi bapfa umukunzi 7 Ukwakira 2026 Saa 15:04
  3. Musanze: Guhemberwa kuri telefone byagabanyije abarimu bataga amasomo 7 Ukwakira 2026 Saa 14:38
  4. Ruboneka Jean Bosco yabonye ikipe nshya muri Libya 7 Ukwakira 2026 Saa 13:50
  5. Umugenzi yapfiriye mu ndege ya Kenya Airways yari yerekeje i Lagos 7 Ukwakira 2026 Saa 12:19