Uko ijambo ‘Inyenzi’ ryakoreshejwe mu ngengabitekerezo ya Jenoside

Uko ijambo ‘Inyenzi’ ryakoreshejwe mu ngengabitekerezo ya Jenoside

Tito Rutaremara, Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, yasobanuye ‘Inyenzi’ nk’intwaro yakoreshejwe mu kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside kuva mu 1965 kugeza mu 1994.

Mu 1967 Inyenzi zimaze gutsindwa, izina Inyenzi ryataye agaciro mu Rwanda. Ingengabitekerezo y’amacakubiri ya Parmehutu yatangiye gukoresha izina Inyenzi bavuga Abatutsi nk’abantu batsinzwe.

Inyenzi-Abatutsi batangiye kwamburwa uburenganzira bwabo bwose. Umwe mu bayobozi ba Parmehutu yavugiye mu ruhame abwira Inyenzi-Abatutsi ngo “Mwaratsinzwe nimuhore, nimuhunge cyangwa se nimuhonge”.

Icyo yashakaga kuvuga, yavugaga ko batsinzwe bakicwa, niba bafite imbaraga ni bahorere benewabo cyangwa se nibahunge bave mu gihugu, babise Abahutu niba atari ibyo nibahongere ababishe bakunde babeho.

Mu 1965, Parmehutu yatangiye kwigisha ingengabitekerezo y’amacakubiri n’iya Jenoside mu rubyiruko no mu mashuri, bigisha ko Umututsi wese ari inyenzi kandi ari mubidakwiye kuba mu Rwanda.

Inkotanyi ziteye mu 1990, mu Rwanda batangira kuvuga ngo Inyenzi ziyise inkotanyi zateye igihugu cyacu ziturutse i Bugande.

Mu 1992, 1993 na 1994 mu gihe cyo gutegura no gukora Jenoside, Umututsi wese ahinduka Inyenzi ka gakoko (itakiri umuntu), ari agasimba ko guhonyora no kwica uko ushaka, Umututsi yamburwa ubumuntu ahinduka agakoko k’inyenzi, kumwica ntacyo bitwaye ahubwo ari ukwikiza umwanda.

Muri Jenoside zose ni ko bigenda, ugiye kwicwa yamburwa ubumuntu agahindurwa umwanda. Kumwica ni ugukuraho umwanda.

Inyandiko ya Tito Rutaremara

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42