Gatsibo: Uko bumvise Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire mu Rwanda
Mu gihe habura iminsi 15 ngo Abanyarwanda binjire mu gikorwa cy’Ibarura Rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire, abaturage bo mu Karere ka Gatsibo batangaza ko bakiteguye neza kandi ko bazatanga amakuru yose bazasabwa.
Imvaho Nshya yatembereye ibice bitandukanye by’Akarere ka Gatsibo kugira ngo imenye niba abaturage bazi Ibarura Rusange rya gatanu riteganijwe muri uku kwezi kwa Kanama.
Bavuga ko iri barura barimenyeye mu nteko z’abaturage no mu itangazamakuru. Mu Karere ka Gatsibo hari abo muhura bakakubwira ko batararyumva.
Ntibitangaje kuko umuturage utitabira inteko z’abaturage, umuganda, ntabe atunze telefoni igezweho (Smart Phone) cyangwa ngo abe afite radiyo iwe mu rugo, biragoye ko yamenya iby’iri barura.
Musabimana Immaculée wo mu Murenge wa Kiramuruzi mu Kagari ka Nyabisindu, yahamirije Imvaho Nshya ko Ibarura Rusange rya gatanu baryumvise ndetse ngo n’inzego z’ibanze zikomeje kuribabwira.
Asobanura uko yumva Ibarura Rusange rya gatanu. Ati: “Twabwiwe ko rifite intego yo kumenya imibare ndetse n’imibereho y’abaturage ku buryo izaba ikigereranyo cyo kwifashishwa mu cyerekezo 2050”.
Avuga ko abakarani b’ibarura batarabageraho ariko ko babyigishirizwa mu nteko z’abaturage.
Akomeza agira ati: “Batubwira ko tugomba kuzirikana icyo bita Ijoro ry’Ibarura. Uwo munsi w’ijoro ry’ibarura batubwiye ko ari ijoro rizaba rishyira uwa 16 Kanama ari na bwo Ibarura Rusange rizaba ryatangiye.
Ikindi batumenyesha, ni ukumenya abantu bazaba baraye mu ngo zacu, tukamenya abacu bataharaye ndetse tukagira icyo tumenya ku makuru y’imibereho yacu kandi tukavugisha ukuri”.
Habyarimana Théoneste utuye mu Murenge wa Gitoki mu Kagari ka Cyabusheshe, na we ashimangira ko igikorwa cy’Ibarura Rusange akizi kuko abayobozi b’ibanze bararibakangurira. Ati: “Turabizi neza kandi turabyiteguye, twiteguye gutanga amakuru y’ibyo bazatubaza”.
Habyarimana ahamya ko azi iby’Ijoro ry’Ibarura. Agira ati: “Batubwira ko tuzasobanura abaraye mu rugo muri iryo joro kugira ngo iryo barura rizagende neza”.
Mupenzi Léon Pierre na we utuye mu Karere ka Gatsibo ashimangira ko Ibarura Rusange arizi kandi ko rigiye gukorwa ku nshuro ya 5. Asobanura uko yarimenye, ati “Narimenye mbikuye mu nama ziduhuza n’ubuyobozi no kuri radiyo”.
Avuga kandi ko imyiteguro ari yose. Ati: “Twiteguye neza Ibarura ry’abaturage aho tuzakira neza abakarani b’Ibarura, tubaha amakuru kandi twihuse kuko twamaze kumenya iki gikorwa”.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), gitangaza ko Ibarura Rusange rya gatanu ry’abaturage n’Imiturire rigamije kugaragaza imibare y’abatuye u Rwanda n’imibereho yabo muri rusange.
Cyongeraho ko biri mu rwego rwo gutanga imibare izifashishwa mu igenamigambi rigamije gushyiraho gahunda y’ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturarwanda nk’amashuri, amavuriro, imihanda, amazi, amashanyarazi, imirimo n’ibindi.
NISR ivuga ko abaturarwanda basabwa kumenya abantu bose bagize ingo n’abashyitsi baraye mu rugo mu ijoro ry’ibarura.
Ikigo k’Ibarurishamibare kinasaba abaturarwanda kwakira neza abakarani b’ibarura no gutanga amakuru y’ukuri ku bibazo byose bazabaza.
Gahunda y’imirimo y’ibarura
Biteganijwe ko kuva tariki 10 -14 Kanama 2022 hari igikorwa cyo gushyira nimero ku nzu cyangwa ku ngo.
NISR itangaza ko izi nimero zizafasha umukarani w’ibarura kutagira urugo na rumwe yasiga atabaruye cyangwa ngo abe yarubarura inshuro zirenze imwe. Ikindi ni uko zizamufasha kumenya umubare w’ingo ziri mu gace yahawe kubarura.
Tariki 16 -30 Kanama 2022 hazaba igikorwa cyo gukusanya amakuru mu ngo mu gihugu hose.
Iki gikorwa ntikizarenza iminsi 15 nta nubwo kizahagarika imirimo abantu basanzwe bakora nkuko bitangazwa na NISR.
Igira iti: “Ni yo mpamvu abayobozi b’imidugudu, ba mutwarasibo basabwa gufasha umukarani w’ibarura kugira ngo ikusanyamakuru rizagende neza”.
Ijoro ry’italiki 15 rishyira 16 Kanama 2022, ni Ijoro ry’Ibarura.
Taliki 15 nta gikorwa cy’ibarura giteganijwe ariko ni ingenzi mu Ibarura Rusange rya Gatanu ry’Abaturage n’imiturire.
NISR isobanura ko ryitwa Ijoro ry’Ibarura kubera ko amakuru hafi ya yose kuri buri muntu mu bagize urugo ndetse n’abashyitsi bazaba baraye muri urwo rugo, ashingiye kuri iryo joro.