Basketball: Ingimbi z’u Rwanda zegukanye Igikombe cy’Akarere ka Gatanu

Basketball: Ingimbi z’u Rwanda zegukanye Igikombe cy’Akarere ka Gatanu

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abahungu batarengeje imyaka 18 mu mukino wa Basketball yegukanye Igikombe cy’imikino y’Akarere ka Gatanu (AfroBasket U18 Zone V Qualifiers), nyuma yo gutsinda Misiri yari yakiriye iri rushanwa amanota 62-58 ku mukino wa nyuma. 

Uyu mukino wa nyuma wabereye i Cairo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Nyakanga 2026. Abasore b’u Rwanda ni bo batangiye neza umukino batsinda agace ka mbere amanota 17 kuri 15 ya Misiri. 

Iyi kipe yakomereje muri uwo mujyo mu gace ka kabiri itsinda amanota 20 kuri 13 bituma isoza igice cya mbere iyoboye n’amanota 37 kuri 28 ya Misiri. Mu gace ka gatatu, Misiri yagarukanye imbaraga nyinshi itangira kugabanya ikinyuranyo cy’amanota ibifashijwemo n’abakinnyi barimo Rami Magdy na Belal Sohaib.

Ku rundi ruhande ingimbi z’u Rwanda zakomeje kongera amanota binyuze muri Sean Mwesigwa watsindaga amanota menshi. Aka gace karangiye u Rwanda rutsinze Misiri amanota 16-15, bituma bakomeza kuyobora n’amanota 58-43. 

Mu gace ka nyuma, Misiri yari imbere y’abafana bayo yokomeje kugerageza kugabanya ikinyuranyo abarimo Rami Magdy na Ahmed Youssef Hendawy batsinda amanota. U Rwanda rwakomeje guhatana kugeza ku munota wa nyuma rubifashijwemo na Joshwa Alvin Muhirwa watsindaga.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinze Misiri amanota 62-58, rwegukana Igikombe cy’imikino y’Akarere ka Gatanu (AfroBasket U18 Zone V Qualifiers).  U Rwanda rwihoreye kuri Misiri yari yarutsinze mu mikino y’amatsinda amanota 80-71. 

Ibihugu byombi ni byo bizahagararira aka Karere mu Gikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 18 kizabera i Abidjan muri Côte d’Ivoire, kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 16 Kanama 2026. 

Ingimbi z’u Rwanda zatsinze Misiri amanota 62-58
Ingimbi z’u Rwanda zegukanye igikombe cy’Akarere ka Gatanu
U Rwanda ruzahagararira Akarere ka gatanu mu Gikombe cya Afurika
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25