U Rwanda rwifatanyije na Ethiopia yizihiza isabukuru ya 130 y’ubwigenge

U Rwanda rwifatanyije na Ethiopia yizihiza isabukuru ya 130 y’ubwigenge

Guverinoma y’u Rwanda yohereje intumwa mu birori byo kwizihiza isabukuru ya 130 y’intsinzi y’Intambara ya Adwa yabaye intandaro y’ubwigenge bwa Ethiopia n’intangiriro yo kwibohora kwa Afurika ku bakoloni b’i Burayi. 

Itsinda ryahagarariye u Rwanda ryoherejwe na Minisiteri y’Ingabo, rikaba riyobowe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Brig. Gen. Ronald Rwivanga. 

Ni itsinda rigizwe na Col David Sangani uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu bya gisirikare muri Ethiopia na Djibouti akaba  n’Intumwa Ihoraho mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) no muri  Komisiyo y’Ubukungu y’Umuryango w’Abibumbye muri Afurika (UNECA), Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ishami ry’Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ingabo Lt Col Gaspard Harerimana na  Maj. Emmanuel Murenzi ukuriye Ishami ry’amateka n’Ishyinguranyandiko (DPA).

Iri tsinda kandi ryitezweho gusura Urwibutso rw’Ingabo zaguye ku Rugamba rwa Adwa, Ikigo cya Ethiopia gishinzwe guteza imbere Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Muntu Buhangano (AI), Ingoro Ndangamurage mu bya Siyansi n’ibindi. 

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, iri tsinda ryitabiriye Inama ya kabiri Ihuza ba Minisitiri b’Ingabo bo muri Afurika ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kwizihiza Ahahise haranzwe n’Intsinzi, Tureba ku Hazaza hatanga Icyizere.”

Iyi nama yitabiriwe na ba Minisitiri b’Ingabo n’ababahagarariye baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, aho bungurana ibitekerezo ku ngamba zo kurushaho kwimakaza amahoro n’umutekano birambye ku Mugabane. 

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Werurwe 2026, ni bwo byitezwe ko iryo tsinda ryitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 130 y’intsinzi ya Adwa, ahazaba habera imyiyereko itandukanye. 

Ku wa 1 Werurwe 1896 ni bwo Ingabo za Ethiopia zatsinze uruhenu iz’u Butaliyani mu Mujyi wa Adwa uherereye mu Majyaruguru ya Ethiopia, ikaba ari yo ntambara ya mbere yahuje ibihugu byombi ndetse igashyira iherezo ku gasuzuguro k’Abanyaburayi. 

Iyo ntsinzi yatumye Ethiopia ihabwa ubwigenge mu gihe ahandi muri Afurika ibihugu byari bikigowe no gukolonizwa, nyuma y’Inama ya Berlin yagabanyije Afurika ibihugu by’i Burayi mu mwaka wa 1884-1885. 

Ethiopia na Liberia byasigaye ari byo bihugu bidakolonijwe, bikaba bigira ibyo bihugu umwihariko w’amateka ya Afurika n’isomo rikomeye ryatumye n’ibindi bihugu bifata iya mbere mu guharanira ubwigenge. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Pochettino yagizwe Umutoza Mukuru wa Manchester United 13 Ugushyingo 2026 Saa 16:10
  2. TMC yifashishije inyikirizo y’indirimbo ya Nyiranyamibwa mu ndirimbo nshya 13 Ugushyingo 2026 Saa 15:39
  3. U Burusiya na Ukraine byongeye gukozanyaho nyuma y’ibiganiro 13 Ugushyingo 2026 Saa 14:03
  4. Spice Diana yasobanuye impamvu ataycemerera abantu kumusura mu rugo  13 Ugushyingo 2026 Saa 12:57
  5. Bruno Fernandes yongeye kwanga amasezerano mashya muri Manchester United  13 Ugushyingo 2026 Saa 12:34