U Rwanda rwavuze ku kubahiriza amasezerano ya Washington

U Rwanda rwavuze ku kubahiriza amasezerano ya Washington

Guverinoma y’u Rwanda yashimye ubutumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, bugaragaza ko ruri mu murongo mwiza mu kubahiriza ibyo rusabwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro n’ubufatanye yasinyiwe i Washington.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, ku wa 4 Kamena 2026 yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, muri Komite Ishinzwe Ububanyi n’Amahanga ko bishimira ko u Rwanda ruri gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Washington yasinywe ku wa 4 Ukuboza 2025.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yashyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Kamena 2026, rivuga ko u Rwanda rushima ibikorwa bya Amerika by’umwihariko ibijyanye n’aya masezerano ashobora gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC, kuva mu mizi yacyo.

Itangazo rigira riti: “Ariko ni ngombwa kwibutsa ko ibikubiye mu masezerano ya Washington areba u Rwanda na RDC kandi asaba buri ruhande kuyubahiriza. Amasezerano ntabwo yashyirwa mu bikorwa na bamwe, cyangwa se ngo ibigomba kubahirizwa n’uruhande rumwe bitandukane n’ibigomba kubahirizwa n’urundi ruhande.”

U Rwanda rwashimangiye ko ibibazo bidashobora gukemurwa mu gihe harimo kubogama. Itangazo rikomeza riti: “U Rwanda ruri gushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje bikubiye mu masezerano mu gihe DRC ikomeje gukorana n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, uteye inkeke umutekano warwo ndetse ikomeje kugaba ibitero ku basivili ikoresheje drones.”

U Rwanda rwashimangiye ko ruzakomeza kubahiriza amasezerano yasinyiwe i Washington, gufatanya na Amerika n’abafatanyabikorwa bo mu karere n’ahandi mu guteza imbere amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Amasezerano impande zombi zagiranye ajyana n’ayo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, bikozwe n’ingabo za RDC, byamara gukorwa u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi. Harimo kandi ingingo yo gucyura impunzi.

Hari kandi ibijyanye n’amabuye y’agaciro, aho u Rwanda na RDC bizajya mu cyiciro kirenze kuyacukura, biyatunganye kuko ari bwo yagirira inyungu abaturage bo mu karere, kandi ko hazajyaho amategeko ahuriweho ajyanye n’umutekano w’ubucuruzi bwayo.

Amasezerano ya Washington kandi ateganya ko ibihugu byombi bizafatanya gucukura Gaz Méthane mu kiyaga cya Kivu, biyitunganyemo ingufu z’amashanyarazi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42