U Rwanda rwasimbuje Abapolisi rwohereje muri Sudani y’Epfo

U Rwanda rwasimbuje Abapolisi rwohereje muri Sudani y’Epfo

Ku wa Kane taliki ya 11 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda yasimbuje itsinda ry’abapolisi RWAFPU-I mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Ni ku nshuro ya 8 hoherezwa umutwe w’abapolisi kuva mu mwaka wa 2015, ubwo abapolisi b’u Rwanda boherezwaga bwa mbere mu butumwa bwa Loni mu Ntara ya Upper Nile mu gace ka Malakal.

Itsinda RWAFPU I-8 riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Mudathir Twebaze, ryahagurutse i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ryerekeza muri Sudani y’Epfo aho ryasimbuye itsinda RWAFPU I-7 ryagarutse mu gihugu ku mugoroba nyuma yo gusohoza inshingano zaryo mu gihe cy’umwaka.

Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, yabahaye ikaze ubwo bageraga ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba, nyuma yo kwifuriza akazi keza bagenzi babo babasimbuye ubwo bahagurukaga.

Itsinda ry’abapolisi RWAFPU rifite inshingano zo kurinda abaturage b’abasivili bo mu nkambi, kurinda ibikorwaremezo, guherekeza abakozi n’ibikoresho by’umuryango w’Abibumbye n’izindi nshingano zitandukanye.

SSP Ernest Mugema waje ayoboye  itsinda RWAFPU I-7, yavuze ko mu gihe cy’umwaka bamaze mu butumwa, uretse gucunga umutekano, bakoze n’ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ibyo bikorwa birimo umuganda, gutera ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, gutanga ibikoresho by’ishuri ku bana b’abanyeshuri bo mu nkambi batishoboye, guha inkweto z’imvura abarimu babo n’urubyiruko rw’abakorerabushake rwifashishwa mu gucunga umutekano wo mu nkambi no gutanga amahugurwa ajyanye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48