U Rwanda rwasimbuje abapolisi barwo boherejwe muri UNMISS

U Rwanda rwasimbuje abapolisi barwo boherejwe muri UNMISS

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 7 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda yasimbuje abapolisi bari bagize itsinda rya RWAFPU-III bari bamaze igihe cy’umwaka mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS).

Iri tsinda rya FPU III-5 risimbuye irya FPU-III-4 ryakoreraga mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu, Juba.

Ahagana saa tanu, ni bwo abapolisi bo mu itsinda FPU-III-5 rigizwe n’umubare munini w’abapolisikazi ryahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Speciose Dusabe, ryerekeza muri Sudani y’Epfo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro.

Itsinda basimbuye ryagarutse i Kigali saa cyenda n’igice z’igicamunsi nyuma yo gusohoza inshingano zaryo mu gihe cy’umwaka.

Bakiriwe na Commissioner of Police (CP) Costa Habyara, Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya iterabwoba, wabashimiye imyitwarire myiza yabaranze mu kuzuza inshingano zabo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35