U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 136 mu bwisanzure bw’itangazamakuru

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 3, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu kwezi k’Ugushyingo 2021, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) rwasohoye icyegeranyo ku bwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda rugaragaza ko bugeze ku kigero cya 93.7%.

Iyo raporo yagaragaje icyo kigero ishingiye ku bipimo bitanu ari byo kubahiriza amategeko n’amahame ngengamyitwarire bigenga umwuga w’itangazamakuru byabarirwaga ku manota 91%, ubwiyongere n’ubwinshi bw’ibitangazamakuru bugeze kuri 87.3%, uruhare rw’itangazamakuru mu guteza imbere demokarasi n’imiyoborere myiza biri ku kigero cya 85%, iterambere ry’itangazamakuru n’ubunyamwuga biri kuri 62.4%, no kugera ku makuru bigeze kuri 77.8%.

Nanone iyo raporo igaruka ku bwisanzure bw’itangazamakuru bugeze kuri 93.7%, ubwisanzure bwo kuvuga bugeze kuri 86.4%, uburenganzira bwo kubona amakuru buri kuri 94.7%, ubwigenge mu gutanganya inkuru kuri 87%, n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwo kurengera umunyamakuru kuri 93.3%.

Ku rundi ruhande bisa nk’aho intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda ireberwa mu yindi ndorerwamo n’abanyamahanga.

Raporo y’Abanyamakuru batagira umupaka yatangaje ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 136 mu bihugu 180 mu bijyanye n’iterambere ry’ubwisanzure bw’itangazamakuru, rugira amanota 45.18.

Iyo raporo ivuga ko kuri ubu u Rwanda rwateye intambwe ishimishije kuko rwavuye ku mwanya wa 156 rwariho mu mwaka ushize aho rwari rufite amanota 49.34.

Iyo raporo yagendeye ku bipimo bitanu ari byo icya Politiki rwaje ku mwanya wa 140 n’amanota 42.12, icy’ubukungu rwaje ku mwanya wa 144 n’amanota 31.89, icy’iyubahirizategeko ruza ku mwanya wa 117 n’amanota 57.89, imibareho n’imibanire n’abandi ruza ku mwanya wa 133 n’amanota 55.25 n’umutekano ku mwanya wa 137 n’amanota 38.76.

Amanota u Rwanda rwahawe arushyira mu cyiciro cy’ibihugu aho ubwisanzure bw’itangazamakuru bukigoye kugerwaho kibarirwa mu manota ari hagarti ya 40 na 55.

Ubuyobozi bwa RSF buvuga ko intego yo gukora iki cyegeranyo ari iyo kugereranya ikigero abanyamakuru baryoherwamo n’ubwisanzure mu bihugu 180 byo ku Isi yose.

Buvuga kandi ko iryo gereranya rishingira mbere na mbere ku gisobanuro cy’ubwisanzure cyasobanuwe na RSF n’impuguke z’abafatanyabikorwa.

Icyo gisobanuro kigira kiti : “Ubwisanzure bw’itangazamakuru busobanurwa nk’ubushobozi bw’abanyamakuru nk’abantu ku giti cyabo cyangwa umuryango,  bwo guhitamo, gutanga, no gukwirakwiza amakuru mu nyungu rusange badasunitswe n’inyungu za politiki, ubukungu, amategeko, n’iza sosiyete ndetse hakaba nta kibazo kibangamiye umutekano wabo w’ibigaragara n’uw’imitekerereze.”

Bamwe mu basesenguzi mu bya Politiki bavuga ko gupima ubwisanzure bw’itangazamakuru muri ubwo buryo bidashobora gutanga umusaruro muzima ku bihugu byose kuko buri gihugu giteza imbere itangazamakuru ryacyo gishingiye ku mahame agenga uyu mwuga ku rwego mpuzamahanga ndetse n’umuco n’amategeko byihariye bigenga buri gihugu.

Nko mu Rwanda, hari ingero za bamwe mu banyamakuru bagiye bakurikiranwa mu mategeko kubera gushaka kwihisha inyuma y’uyu mwuga w’agaciro gakomeye bakijandika mu byaha binyuranye birimo iterabwoba, gukwiza ibihuha, kugambanira Igihugu n’ibindi.

Mu basanzwe bakurikira ibyo uwo munyamakuru asanzwe atangaza, hari bamwe buririraho bavuga ko umunyamakuru yafunzwe ariko bakirengagiza ko adafunzwe kubera ko ari umunyamakuru ahubwo akurikiranyweho ibyaha bihanwa n’amategeko y’Igihugu.

Mu gihe u Rwanda rwazamutse imyanya 20 kuri raporo y’uyu mwaka, RSF ivuga ko hakiri ibikorwa bibuza itangazamakuru kwisanzura birimo kubaneka, ubutasi, gufungwa no kuburirwa irengero.

RSF inavuga kuri Dieudonné Niyonsenga uzwi cyane nka Cyuma Hassan uherutse gukatirwa gufungwa imyaka irindwi akanatanga ihazabu ya miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo guhamywa ibyaha bine icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, gusagarira inzego z’umutekano, kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru no gukoza isoni inzego z’umutekano.

Nubwo yiswe umunyamakuru muri ubu bushakashatsi, inzego zishinzwe gukurikirana itangazamakuru mu Rwanda ntizimubona nk’umwe mu bagize uyu muryango, bikaba ari na bimwe mu byatume akatirwa.

Umuyobozi wa RGB Dr. Usta Kaitesi, mu mwaka ushize yavuze ko intambwe ubwisanzure bw’itangazamakuru bumaze gutera mu Rwanda ishimishije, ndetse ko “ibibazo itangazamakuru rigifite byakemukira mu kuganira n’abanyamakuru n’abandi bafatanyabikorwa”.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 3, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE