U Rwanda rwasabye Misiri gushyigikira kandidatire ya Mushikiwabo muri OIF

U Rwanda rwasabye Misiri gushyigikira kandidatire ya Mushikiwabo muri OIF

Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Nsengimana Joseph yashyikirije mugenzi we wa Misiri, Dr. Abdelaziz Konsowa, ubutumwa Perezida Paul Kagame yageneye Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi bwo gusaba icyo gihugu gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru rw’Umuryango uhuza Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Mata 2026, aho cyabanjirijwe n’ibiganiro Minisitiri Nsengimana yagiranye na mugenzi we wo mu Misiri, Dr. Abdelaziz Konsowa, byibanze ku gukomeza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu guteza uburezi mu Mashuri Makuru, kaminuza n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Mushikiwabo Louise ni Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva muri Mutarama 2019. Manda ye ya kabiri yatangiye mu kwezi k’Ugushyingo 2022, bivuze ko agiye guhatanira manda ya Gatatu.

Natorwa, Mushikiwabo azakuraho agahigo ka Abdou Diouf wo muri Sénégal, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva mu 2003 kugeza mu 2014, aho yayoboye manda eshatu.

Biteganyijwe ko Mushikiwabo azahangana n’abarimo Umunya-Ruomania, Dacian Cioloș, wabaye Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu ndetse n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’u Burayi ushinzwe Ubuhinzi.

Abandi ni Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Dr. Coumba Ba wigeze kuba Minisitiri w’Abakozi ba Leta muri Mauratinie.

Guhera tariki ya 15 kugeza ku ya 16 Ugushyingo 2026, mu Mujyi wa Phnom Penh muri Cambodge ni bwo hategangijwe inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma ya OIF izatorerwamo Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.

Intumwa z’u Rwanda n’iza Misiri zaganiriye ku bufatanye mu guteza imbere uburezi
Minisitiri Joseph Nsengimana yakiriwe na mugenzi we, Dr. Abdelaziz Konsowa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25