U Rwanda rwanenze MONUSCO yamaganye ibitero itagaragaje ababigabye
Guverinoma y’u Rwanda yanenze ubuyobozi bw’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bwamagana ibitero by’indege nto zitagira abasivili bigabwa ku basivili ariko ntihagaragazwe ko byagabwe n’ingabo za Leta (FARDC) n’abambari bazo.
Ku wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2026, ni bwo ibitero by’indege nto zitagira abapilote biheruka kugabwa n’Ingabo za Guverinoma ya Congo (FARDC) ku baturage batuye muri Teritwari ya Masisi, bigahitana abasaga 30 abandi batagira ingano bagakomereka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko bibabaje kuba MONUSCO yamagana ibitero byagabwe na Guverinoma ya Congo ariko ikirinda kubagaragaza mu matangazo isohora.
Minisitiri Nduhungirehe yaboneyeho gutanga ingero za hafi aho MONUSCO yagiye itangazaho ubwicanyi ariko ikirengagiza nkana guhwitura ababukoze.
Ku wa 2 Mutarama 2026, ingabo za FARDC zagabye igitero muri Santeri ya Masisi, mu bice bicungirwa umutekano na M23, byatwaye ubuzima bw’abasivili 10 abandi barenga 50 barakomereka.
Amb Nduhungirehe ati: “MONUSCO yamaganye iki gikorwa ariko ntiyagaragaza abagikoze kandi abashinzwe ubutasi ba MONUSCO bahise babamenya byoroshye, ahubwo bagarukira gusa ku gusaba iperereza na ryo ritigeze ribaho.”
Ku wa 11 Werurwe na bwo, indege nto zitagira abapilote za FARDC zarashe mu Mujyi wa Goma zica batatu barimo n’umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) ukomoka mu Bufaransa, Karine Buisset.
Amb. Nduhungirehe yavuze ko mu matangazo yanditswe muri rusange icyo gihe kandi adasobanura ibintu neza, harimo n’iryatanzwe na MONUSCO yamaganaga icyaha cy’intambara ariko ntiyagaragaza abagikoze kandi iperereza bakoze ryarabiberekaga.
Yavuze kandi ko n’igitero cyagabwe ku wa Gatanu mu gace ka Mushaki muri Teritwari ya Masisi cyishe abasivili 30 kigakomeretsa abarenga 60, nanone MONUSCO ikongera kwamagana igikorwa ariko itagaragaza abagikoze.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe avuga ko imwe mu mpamvu batabagaragaza ari uko ari abambari babo.
Akomeza agira ati: “Ibyo byose kandi mbivuze ntashyizeho ibitero bya buri munsi bigabwa na FARDC i Minembwe no mu bindi bice byo muri Kivu y’Amajyepfo, bigasenya imiryango y’Abanyamulenge, aho batuye n’amatungo yabo.”
Aha ni ho yahereye yibaza ingano y’ibitero FARDC izagaba ku basivili maze MONUSCO n’Umuryango Mpuzamahanga bigakanguka maze Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo n’ingabo ze bakabibazwa.
Akomeza agira ati: “… cyangwa ibi ni byo bisobanura ya mvugo yamamaye igira iti: ‘Amabuye y’Agaciro y’Amaraso?’”
Dore impamvu Umuryango Mpuzamahanga utavuga ku byaha bya FARDC
Impuguke mu bya Politiki mpuzamahanga zigaragaza ko imwe mu mpamvu MONUSCO n’Umuryango Mpuzamahanga muri rusange birengagiza ibitero bya FARDC ku basivili, ari uburyo bwo kwibasira ihuriro AFC/M23 riharanira kugarura ituze no gucubya akajagari kamaze imyaka irenga 30 muri Congo.
Umuryango Mpuzamahanga wirengagiza impamvu shingiro z’ibibazo by’umutekano muke mu Karere, ugashinja M23 kuba nyirabayazana w’amakimbirane akomeje gufata intera mu Burasirazuba bwa Congo, ibyo bikaburizamo ibyaha by’intambara bikorwa n’ingabo za Leta FARDC.
Indi mpamvu igarukwaho ni uko FARDC ari abafatanyabikorwa b’akadasohoka b’Ingabo za MONUSCO zimaze imyaka irenga 20 muri icyo gihugu ariko zitagaragaza umusaruro mu kubungabunga amahoro.
Kuba MONUSCO yarafashije ingabo za FARDC kugeza n’uyu munsi, bituma itabona imbaraga zo kuzigaragaza nk’abanyabyaha cyangwa ngo yerure ko ari bo bakomeje kuba umuzi w’ibibazo bisa nk’ibyaburiwe umuti.
Nanone kandi, RDC nk’igihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro, Umuryango Mpuzamahanga wirinda kwiteranya kugira ngo utikura amata ku munwa, nk’uko umugani w’Ikinyarwanda ugira uti, “Aho ujishe igisabo ntuhatera ibuye.”
Umuryango mpuzamahanga nanone ucibwa intege n’uko umaze kurambirwa gutanga ubufasha budatanga umusaruro ufatika, aho ingamba zimwe na zimwe zigenda zinafatwa mu kugabanya inkunga zitangwa mu bikorwa by’ubutabazi kuko icyizere cyo gukemura ibibazo kigenda kiyoyoka mu gihe Abanyekongo ubwabo badafata iya mbere mu kwishakamo ibisubizo.
Ikindi kigora amahanga kmu gufata ibyemezo ni uburyo Ingabo za Leta ya Congo zaremye imitwe yitwaje intwaro zikanakorana n’indi mitwe y’iterabwoba mu kurushaho kongera ibibazo by’umutekano muke.