Perezida wa Comoros yashyikirijwe ubutumwa bwa Perezida Kagame

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 10, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image
Perezida Azali Assoumani ubutumwa bwa mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame

Perezida w’Ubumwe bwa Comores, Azali Assoumani yakiriye ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, burimo n’ubumusaba gushyigikira kandidatire ya madamu Louise Mushikiwabo uhatanira kongera gutorerwa kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF).

Ubwo butumwa bwa Perezida Kagame bwatwawe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Hon Nkilikiyinka Christina wagiriye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Comoros guhera ku wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2026.

Bukubiyemo kandi ukwiyemeza k’u Rwanda mu kurushaho gusigasira no kwimakaza umubano uzira amakemwa, ubushuti n’ubwubahane busangiwe hagati y’ibihugu byombi. 

Ibindi biganiro Minisitiri Nkulikiyinka yagiranye na Perezida wa Comoros byibanze ku gukomeza kwimakaza ubutwererane no kwimakaza ubufatanye bw’Akarere mu gushyigikira iterambere rirambye n’uburumbuke busangiwe. 

Muri uru ruzinduko rwari rugamije kurushaho gushimangira umubano n’ubutwererane bikomeje gushinga imizi hagati y’u Rwanda n’Ubumwe bwa Comoros, Minisitiri Nkulikiyinka  yanaganiriye n’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Birwa bya Comoros. 

Yanagiranye ibiganiro kandi na Said Mohamed Ali Said, Minisitiri ushinzwe Urubyiruko, Umurimo, Siporo, Ubuhanzi n’Umuco w’Ibirwa bya Comoros.

Ibiganiro byabo byibanze ku ngingo zifitiye inyungu ibihugu byombi, ndetse n’amahirwe yo kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda na Comoros, cyane cyane mu bijyanye n’umurimo, guhanga imirimo no guteza imbere imitangire ya serivisi za Leta.

Ibi biganiro kandi byongeye gushimangira akamaro ko gukomeza ubufatanye no gusangira ubunararibonye mu rwego rwo guteza imbere inzego za Leta zikora neza no kugera ku iterambere rirambye mu mibereho n’ubukungu.

Umubano w’u Rwanda n’Ibirwa bya Comores (Ubumwe bwa Comores) wifashe neza kandi uragenda urushaho gukomera, hashingiwe ku masezerano y’ubutwererane yasinywe muri Mutarama 2023. Ibihugu byombi bifatanya mu nzego zirimo ubukungu, uburezi, umuco, n’umutekano. 

Tariki ya 16 Mutarama 2023, u Rwanda n’Ibirwa bya Comores byasinyanye amasezerano rusange y’ubutwererane agera ku nzego zitandukanye zifitiye akamaro abaturage bo ku mpande zombi, akaba yarafunguye amarembo y’ubufatanye mu bya tekiniki, siyansi, ubukungu, n’imari.

Ibirwa bya Comores byagaragaje ubufatanye n’u Rwanda mu bikorwa by’umutekano, aho  tariki 13 Mata 2019, Callixte Nsabimana (Sankara) wari umuvugizi w’umutwe w’iterabwoba wa FLN yafatirwaga muri icyo gihugu ku bufatanye n’u Rwanda.

Ibihugu kandi byiyemeje gufatanya no mu nzego zirimo imikino, ndetse n’izindi zifitiye akamaro abaturage b’u Rwanda n’ab’Ubumwe bwa Comoros. 

Uruzinduko rwa Minisitiri Nkulikiyinka muri Comoros rugamije kurushaho kwimakaza ubutwererane hagati y’ibihugu byombi
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 10, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE