U Rwanda rwamenye itsinda ruherereyemo mu mikino yo gushaka itike ya CAN 2027

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 19, 2026
  • Hashize amasaha 13
Image

Tombola y’amajonjora y’Igikombe cya Afurika 2027 (AFCON 2027) yabereye i Cairo mu Misiri kuri uyu wa Kabiri, yasize u Rwanda ruri mu Itsinda K hamwe na Mali, Cape Verde na Liberia.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yisanze mu itsinda ritoroshye mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe kizabera mu bihugu bya Kenya, Uganda na Tanzania bizafatanya kwakira iryo rushanwa.

Nk’ibihugu bizakira irushanwa, Kenya, Uganda na Tanzania byashyizwe mu matsinda atandukanye. Kenya iri mu Itsinda D hamwe na Afurika y’Epfo, Guinée na Eritrea, mu gihe Uganda iri mu Itsinda H hamwe na Tunisia, Libya na Botswana.

Tanzania yo iri mu Itsinda L hamwe na Nigeria, Madagascar na Guinée-Bissau. Aya majonjora azakinwa mu bihe byagenwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) by’imiko y’amakipe y’ibihugu, hagati ya Nzeri 2026 na Werurwe 2027, aho amakipe azitwara neza azabona itike yo gukina imikino ya nyuma izabera muri Afurika y’Iburasirazuba.

Biteganyijwe ko muri buri tsinda hazamuka amakipe abiri ya mbere mu gihe mu itsinda ririmo Tanzania, Uganda na Kenya bizakira irushanwa hazamuka ikipe imwe yabaye iya mbere.

Uko amatsinda ateye
Itsinda A
Maroc, Gabon, Niger, Lesotho
Itsinda B
Misiri, Angola, Malawi, Sudani y’Epfo
Itsinda C
Côte d’Ivoire, Ghana, Gambia, Somalia
Itsinda D
Afurika y’Epfo, Guinée, Kenya, Eritrea
Itsinda E
DR Congo, Guinée Équatoriale, Sierra Leone, Zimbabwe
Itsinda F
Burkina Faso, Benin, Mauritanie, Repubulika ya Centrafrique
Itsinda G
Cameroun, Comores, Namibia, Congo
Itsinda H
Tunisia, Uganda, Libya, Botswana
Itsinda I
Algérie, Zambia, Togo, Burundi
Itsinda J
Sénégal, Mozambique, Sudan, Ethiopia
Itsinda K
Mali, Cape Verde, Rwanda, Liberia
Itsinda L
Nigeria, Madagascar, Tanzania, Guinée-Bissau

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 19, 2026
  • Hashize amasaha 13
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE