U Rwanda rwagiranye amasezerano na CAF yo kwamamaza ‘Visit Rwanda’

U Rwanda rwagiranye amasezerano na CAF yo kwamamaza ‘Visit Rwanda’

Leta y’u Rwanda binyuze mu Rwego rw’Igihugu rushizwe Iterambere RDB rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri afurika CAF yemerera vist Rwanda kugaragara ku myambaro y’amakipe izitabira irushwana rya ‘’Africa Football League’’ ribaye ku nshuro ya mbere muri Afurika.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa interineti rwa RDB, amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na CAF kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023 yemerera ‘’Visit Rwanda” kugaragara ku myambaro y’amakipe izitabira iri rushanwa, kwamamaza kuri Sitade zizakinirwaho ndetse no kuri televiziyo zizerekana iyi mikino.

Ayo masezerano kandi yemerera kompanyi y’indege y’u Rwanda ya RwandAir izajya itwara amakipe azitabira iri rushanwa ari mu cyerekezo ikoreramo ingendo ikindi ni uko Africa Football League izafatanya na Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda ndetse na FERWAFA mu iterambere ry’umupira w’abakiri bato, harimo kuzamura shampiyona y’abakiri bato mu Rwanda.

Umunyamabanga Mukuru wa CAF véron Mosengo-Omba, yavuze ko bishimiye ubufatanye na Visit Rwanda kuko buje guteza imbere umupira w’amaguru w’Afurika.

Yagize ati: “Ubu bufatanye na Visit Rwanda, ni ikintu cy’agaciro kuri twe, nishimiye gutangaza ubu bufatanye n’igihugu gishyira imbaraga mu guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika”.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru wa RDB Francis Gatare, na we yatangaje ko bishimiye ubu bufatanye buzateza imbere Siporo mu Rwanda, no muri Afurika.

Ati: “Twishimiye gutangaza ubundi bufatanye ku iterambere no kuzamura Siporo mu Rwanda. Ibi bihura neza n’intego zacu zo kugira uruhare mu kuzamura impano z’umupira w’amaguru muri Afurika ndetse no gukoresha umupira w’amaguru mu kuzamura ubukungu bw’Afurika”.

Iri rushanwa rya ‘’Africa Football League’’ riratangira kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2023 i Dar-es-Salaam muri Tanzania mu mukino uzahuza simba Sport club yo muri Tanzania na Al Ahly mu Misiri.

Muri rusange iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 8 ya mbere muri Afurika ayo ni Al Ahly (Egypt), Wydad AC (Morocco), Espérance Sportive de Tunis (Tunisia), TP Mazembe (DR Congo), Enyimba (Nigeria), Mamelodi Sundowns (Afurika Y’Epfo), Petro Luanda (Angola) na Simba Sport club yo muri Tanzania.

SHEMA IVAN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42