U Rwanda rwabimburiye ibihugu by’Afurika mu koroshya Viza

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 14, 2023
  • Hashize amezi 5
Image

Raporo nshya yasohotse muri iki cyumweru ishyira u Rwanda ku mwanya wa mbere nk’igihugu cy’intangarugero cy’umwaka wa 2023 mu birebana no korohereza abaturage b’ibindi bihugu by’Afurika kubona Visa.

Iyo raporo y’uyu mwaka yiswe Africa Visa Openness Index (AVOI), yateguwe n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) na Banki Nyafurika Itsura Amamyambere (AfDB) yagaragaje umusaruro wa Politiki ya Viza yashyizweho mu myaka umunani ishize.

Mu byo yagarutseho harimo uburyo ibihugu by’Afurika byafunguriye amarembo abanyamahanga babisura, by’umwihariko abaturutse mu bindi bihugu by’Afurika.

Yasesenguye kandi imikorere ya buri gihugu ku birebana na Visa, ibisabwa ndetse n’ibyagiye byoroshywa mu kugaragaza neza igihugu cyo ku mugabane w’Afurika cyoroshya ibijyanye n’ingendo z’abanyamahanga ku butaka bwacyo.

Iyo raporo yagaragaje ko guhera mu mwaka wa 2016 u Rwanda rwemereye abaturage b’ibihugu by’Afurika biri hejuru ya 90% kuba abaturage babyo babona viza bakigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, na ho abo mu bindi bihugu bisigaye bose bakaba badasabwa visa.

Raporo iragira iti: “Ibi byoroheje umutwaro ku ngendo zikorwa n’abaturage baturuka mu bihugu by’Afurika 35 bahabwa visa bakigera mu gihugu. Na none kandi byatanze umusaruro ku byo u Rwanda rwiyemeje mu kubahiriza amasezerano ya AU yo koroshya urujya n’uruza  rw’abantu, uburenganzira bwo gutura no gukorera aho bashatse ku mugabane. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bine gusa byamaze gusinya no kwemeza ayo masezerano.”

Umuyobozi wa AfDB Akinwumi Adesina na we yunzemo ati: “Ubucuruzi ntibukorerwa mu rufefeko. Abantu ni bo bacuruza. Uretse kuba wakenera kwihuza n’abandi, unakeneye kandi n’ubwisanzure bwo kuva mu gace kamwe ukajya mu kandi.

Kugeza mu mwaka wa 2018 Politiki y’u Rwanda yari ishingiye ahanini ku gutanga visa ku banyamahanga baza mu gihugu bitabasabye kubanza gutanga ubusabe mbere y’uko bahaguruka mu bihugu byabo.

Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka mu gihugu (DGIE) buvuga ko gahunda igenderwaho mu koroshya imitangire ya visa ni iheruka kuvugururwa muri Werurwe 2020, ikaba isonera bimwe mu byasabwaga birimo gucibwa amafaranga ku bihugu 55 by’Afurika.

Tariki ya 2 Ugushyingo 2023, ubwo yitabiraga Inama Mpuzamahanga yahuje abakora mu rwego rw’ubukerarugendo ku Isi yabereye i Kigali, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakomoje kuri iyo ntambwe u Rwanda rwateye mu koroshya urujya n’uruza hagati y’Abanyafurika.

Icyo gihe yagize ati: “Buri Munyafurika ashobora gutega indege akaza mu Rwanda igihe cyose abishakiye kandi nta n’ifaranga na rimwe azishyura ngo yinjire mu gihugu cyacu.”

Raporo igaragaza ko Afurika ikomeje gutera intambwe ishimishije mu kurushaho koroshya Politiki zigenga imitangire ya viza, koroshya ingendo zambuka imipaka koroshya ingendo byose bizagira uruhare mu kurushaho kunoza urujya n’uruza rw’abantu mu mwaka wa 2024.

Yanahishuye intambwe ishimishije imaze guterwa kuva mu Kuboza 2022 ubwo hatangazwaga iyo raporo ku nshuro ya karindwi. Yanagaragaje kandi ko koroshya viza byageze ku manota yo hejuru cyane muri uyu mwaka wa 2023, kurusha ibihe byose byabanjirije COVID-19.

Kuva raporo ya mbere yatangazwa mu mwaka wa 2016, ibihugu 36 ni byo bimaze kugaragaza ko amanota yabyo yazamutse mu buryo bushimishije.

Ibihugu 42 byagaragajwe nk’ibyamaze gukuriraho viza abaturage bo mu bihugu nibura bitanu by’Afurika, mu gihe ibindi bihugu 33 byakuriyeho viza abaturage bo mu bihugu 10 by’Afurika, mu gihe u Rwanda, Benin, Gambia na Seychelles ari byo bihugu byakuyeho icyitwa visa ku baturage bose b’Afurika.

Imibare ya vuba igaragaza ko hejuru ya 28% by’ingendo zikorwa n’Abanyafurika ku mugabane wabo, usanga badasabwa visa imibare ikaba yaravuye kuri 27%  mu mwaka ushize na 20% mu 2016.

Viza iracyari itegeko ku kigero cya 46% by’ingendo zikorerwa muri Afrurika, mu gihe mu mwaka ushize yari kuri 47 na ho mu 2016 byari ku kigero cya 55%. 

Koroshya urujya n’uruza rw’Abanyafurika mu bihugu byo ku mugabane byitezweho kugira uruhare rukomeye mu rugendo rwo kwimakaza Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA) rihuriyemo abasaga miliyari 1.3.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 14, 2023
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE