U Rwanda rwabaye umunyamuryango wa 125 wa FIM

U Rwanda rwabaye umunyamuryango wa 125 wa FIM
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (RAC), Gakwaya Christian, yashimiye FIM yemereye u Rwanda kuba umunyaryango wayo

U Rwanda rwabaye umunyamuryango wa 125 w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo gusiganwa kuri moto (FIM).

Byabereye mu Nteko Rusange yateraniye i Lausanne mu Busuwisi ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza 2025.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (RAC), Gakwaya Christian, yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye kwinjira muri iri shyirahamwe.

Ati: “Twishimiye ibyo tumaze kugeraho, umukino wo gusiganwa kuri moto umaze imyaka uri mu bikorwa byacu dutegura tubifashijwemo na Minisiteri ya Siporo, twakoze imirongo migari igamije kuwagura, kongera ubumenyi n’ubushobozi no kuba igicumbi cya siporo binyuze mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga mu ngeri zitandukanye.

Uyu muyobozi kandi yashimiye abanyamuryango FIM bemeye kwakira u Rwanda baruha amajwi abizeza ubufatanye mu gukomeza guteza imbere uyu Muryango.

Iyi ntambwe ije nyuma yaho mu mwaka ushize wa 2024, u Rwanda rubaye Igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye Inteko Rusange y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (FIA) yahuriranye n’isabukuru y’imyaka 120 iri Shyirahamwe rimaze rishinzwe ndetse n’ibihembo by’abakinnyi babaye indashyikirwa mu marushanwa atandukanye. 

Rwanda Automobile Club (RAC) yatangaje ko guhera muri Mutarama 2026 amarushanwa ya Moto arimo Motocross, Enduro na Trials azongerwa ku ngengabihe ya Shampiyona y’u Rwanda, bityo hafungurwe amahirwe mashya ndetse hagaragazwe impano ziri hirya no hino mu gihugu.”

Inteko Rusange ya FIM yateraniye i Lausanne mu Busuwisi ku wa Gatanu yemeje u Rwanda nk’Umunyamuryango wa 125
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48