U Rwanda rurohereza itsinda rya 4 ry’abapolisi 180 muri MINUSCA

U Rwanda rurohereza itsinda rya 4 ry’abapolisi 180 muri MINUSCA

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 9 Ugushyingo ni bwo u Rwanda rwohereza itsinda FPU-3 rigizwe n’abapolisi 180 bagiye mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu Gihugu cya Santarafurika (MINUSCA), ku nshuro ya mbere bakaba bagiye gukorera ahitwa Bangassou mu bilometero 727 uturutse mu murwa mukuru Bangui werekeza mu burasirazuba bw’Amajyepfo.

Ni itsinda rya kane ry’abapolisi b’u Rwanda rigiye koherezwa mu gihugu cya Santarafuria, kuko hari hasanzwe amatsinda atatu ari yo RWAFPU-1 na  RWAPSU akorera mu Murwa mukuru Bangui agizwe n’abapolisi 280, ndetse na RWAFPU-2 riherereye ahitwa Kaga Bandoro mu bilometero bigera kuri 300 uturutse Bangui.

Ku wa Kabiri, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, yahaye impanuro iryo tsinda ry’abapolisi ryitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA).

DIGP Namuhoranye yasabye abagize iri tsinda ryoherejwe bwa mbere mu gace gashya kuzaba indashyikirwa mu kazi bahamagariwe gukora.

Yagize ati: “Abapolisi boherejwe mu butumwa mbere yanyu babaye intangarugero bagaragaza urwego ruhanitse rw’imikorere, murasabwa gukomerezaho mugahesha ishema u Rwanda nk’Igihugu muhagarariye.”

Yabashishikarije gukorana umurava inshingano zabo, bakirinda ibiganiro bitari ngombwa ahubwo bagaharanira guhangana n’inzitizi no gukemura ibibazo binyuze mu nzira ziboneye z’ubuyobozi.

Yabasabye kurangwa n’imyitwarire myiza no kubaha bigaragarira mu bikorwa bya buri wese no gukora kinyamwuga kuko ari byo bizabafasha gusohoza neza inshingano zabo.

Ati: “Ibendera ry’u Rwanda mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumye bwo kubungabunga amahoro ryamaze kuzamurwa hejuru; kandi ibyo bijyana no kubahana, gukorera hamwe nk’ikipe, gufashanya, gukora ibyo mwatojwe kandi mwoherejwe gukora, kuba uri aho usabwa kuba kandi ku gihe nyacyo.”

Yabashishikarije gukora kinyamwuga mu gihe bari ku marondo yo gucunga umutekano (Patrol), akazi ko guherekeza abayobozi n’ibikoresho (Escort duties), kurinda abaturage b’abasivili n’indi mirimo bazaba bashinzwe.

Yabasabye kandi kuba umutwe wa Polisi wubahwa kandi ukundwa n’abo uhawe inshingano zo kurinda, ariko ugatinywa n’abafite imigambi mibi. Ati “Ibyo bizagendana n’uburyo mukora akazi kanyu, imyitwarire, imyambarire, no guhora muri maso.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35