U Rwanda rugiye kwakira Inama Nyafurika yiga ku ruhererekane rw’ibiribwa

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 23, 2026
  • Hashize iminota 58
Image

Kuva tariki 31 Kanama kugeza tariki 05 Nzeri 2026, u Rwanda ruzakira Inama Nyafurika yiga ku bijyanye n’ibiribwa (Africa Food Systems Forum, AFSF) ku nshuro ya 20, izahuza abarenga 5,000 baturutse mu bihugu birenga 50.

Inama izayoborwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, izitabirwa n’abakuru ba za Guverinoma, abayobozi bo ku rwego mpuzamahanga, abayobozi b’ibigo by’imari by’iterambere, abashoramari, abashakashatsi n’abayobozi b’ibigo by’abikorera baturutse muri Afurika no mu tundi Turere tw’Isi.

Mu bazayitabira harimo n’abahoze ari abayobozi b’ibihugu na za guverinoma, baganire ku buyobozi, ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo ndetse n’ahazaza h’urwego rw’ibiribwa muri Afurika.

Biteganyijwe ko Dr. Goodluck Ebele Azikiwe Jonathan, wahoze ari Perezida wa Nigeria, Dr. Jakaya Mrisho Kikwete, wahoze ari Perezida wa Tanzania, Mohamed Beavogui, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Guinea, Mahamadou Issoufou, wahoze ari Perezida wa Niger, Lionel Zinsou, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Benin, Hailemariam Dessalegn, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia akaba na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya AGRA, bazitabira iyi Nama Nyafurika yiga ku biribwa AFSF.

Abandi bayobozi biteganyijwe ko bazitabira iyi nama ni Nardos Bekele Thomas, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika gishinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD); Claver Gatete, Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UNECA) na Silvia Maria Fonseca Silveira Massruha, Perezida wa Embrapa yo muri Brazil.

Ibiganiro bizagarukwaho muri iyi nama, bizibanda ku ishoramari n’ishyirwa mu bikorwarya Gahunda Nyafurika y’Iterambere ry’Ubuhinzi (CAADP) ndetse no gutegura COP32 izabera i Addis Ababa.

Ubuyobozi bwa AFSF bubinyujije mu itangazo bwageneye abanyamakuru, bwatangaje ko kimwe mu bizibandwaho cyane muri AFSF 2026, ari ukurebera hamwe uko Afurika yava mu mihigo, ikagera ku ishoramari no gushyira mu bikorwa gahunda z’ubuhinzi ku rugero rwiza.

Ibyihutirwa bizaganirwaho ni ishoramari n’imari, umutekano w’ibiribwa n’imirire, ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga, ubucuruzi, amasoko n’uruhererekane nyongeragaciro.

Inama kandi izasesengura uburyo za guverinoma, ibigo by’imari by’iterambere, abashoramari n’abikorera bakorana kugira ngo bongere imari y’imbere mu gihugu n’ituruka hanze igenewe ubuhinzi n’urwego rw’ibiribwa muri Afurika.

Umuyobozi Mukuru wa AFSF, Amath Pathé Sene, yagize ati: “Afurika ifite ubumenyi, udushya n’imbaraga za ba rwiyemezamirimo zikenewe kugira ngo ihindure uburyo umugabane wacu ukora, ucuruza kandi ukoreshe ibiribwa. Icyo dukeneye ubu, ni uguhuza uwo mugambi n’ishoramari ndetse n’ibikorwa bifatika ku rugero runini.”

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Gushora imari mu buhinzi muri Afurika: Kugaburira ibihugu, guteza imbere imirimo no kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo.”

Mu nama ya AFSF 2025 yabereye muri Senegal, ibihugu bitandatu byagaragaje gahunda z’igihugu zigamije iterambere zasigiwe abaturage, zikaba ziteganya gukusanya ishoramari rirenga miliyari 6 z’amadolari ya Amerika mu guhindura urwego rw’ibiribwa, guhanga imirimo y’urubyiruko no guteza imbere uruhererekane rw’ubuhinzi nyongeragaciro ndetse n’ibiribwa ku buryo burambye.

Kuba AFSF 2026 izabera mu Rwanda, bizatanga kandi urubuga rwo kugaragaza ubunararibonye bw’u Rwanda mu guhindura urwego rw’ibiribwa.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 23, 2026
  • Hashize iminota 58
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE