U Rwanda rugiye gufasha Madagascar gukoresha EBM

U Rwanda rugiye gufasha Madagascar gukoresha EBM

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo gishinzwe Imisoro cyo muri Madagascar (DGI), agamije gufasha iki gihugu gushyira mu bikorwa ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ryo gutanga inyemezabwishyu (EBM).

Ayo masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 30 Werurwe 2026, hagati ya Komiseri Mukuru wa Rwanda Revenue Authority, Ronald Niwenshuti na mugenzi we wa Madagascar, Edmond Rafaralahy.

Ikoreshwa rya EBM mu gukusanya imisoro mu Rwanda, ryatangiye mu mwaka wa 2013 rikaba ryaragize uruhare rukomeye mu kunoza itangwa ry’imisoro n’inyemezabwishyu, aho kuri ubu abacuruzi basaga 90% barikoresha.

Imibare iheruka gutangazwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), igaragaza ko kuva muri Nyakanga kugeza mu kwezi k’Ugushyingo 2025 cyatanze miliyoni 871 z’amafaranga y’u Rwanda ku baguzi ba nyuma 81,905 basabye fagitire za EBM ku bicuruzwa na serivisi bicibwaho umusoro ku nyongeragaciro (TVA).

Umubano w’u Rwanda na Madagascar umaze igihe umeze neza ndetse mu 2023, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye no koroherezanya mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, n’andi y’ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera ku mpande zombi.

Uyu mubano kandi washimangiwe n’ingendo z’abayobozi batandukanye b’ibihugu byombi basurana, nk’aho mu 2024 uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Andry Rajoelina yitabiriye irahira rya Perezida Paul Kagame muri uwo mwaka.

Komiseri Mukuru wa Rwanda Revenue Authority, Ronald Niwenshuti na mugenzi we wa Madagascar, Edmond Rafaralahy bashyira umukono ku masezerano
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25