U Rwanda n’u Buhinde bikomeje gushimangira ubufatanye

U Rwanda n’u Buhinde bikomeje gushimangira ubufatanye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe ari i New Delhi mu Buhinde aho yitabiriye inama ya kabiri ya Komisiyo ihoraho ihuriweho n’abahagarariye u Rwanda n’u Buhinde.

Muri iyi nama y’iminsi ibiri harasuzumwa intambwe imaze guterwa mu bufatanye bw’ibihugu byombi n’inzira nshya zo kurushaho gushimangira ubufatanye mu nzego z’ingenzi zitandukanye.

Muri urwo ruzinduko Minisitiri Amb. Nduhungirehe yakiriwe n’Umunyamabanga wa Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde, Shri Janesh Kain.

Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde ukomeza kwaguka no gukomera, guhera mu mwaka wa 1999 ubwo u Rwanda rwagiraga uhagarariye inyungu zarwo wa mbere mu 2001 bikarangira rushyize Ambasade i New Delhi. 

Muri Mutarama 2017, umubano w’ibihugu byombi wafashe indi ntera ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriraga uruzinduko rwa mbere mu Buhinde atumiwe na Minisitiri w’Intebe Narendra Damodardas Modi. 

Ubwo bahuraga bwa mbere, abayobozi bombi bemeranyije kurushaho kuzamura ubutwererane mu nzego z’ingenzi, u Rwanda rukaba ruri mu ntoranywa u Buhinde bufitanye umubano muri Afurika nyuma ya Afurika y’Epfo. 

Muri Nyakanga 2018, Narendra Modi na we yasuye u Rwanda ari na rwo ruzinduko rwa mbere yari agiriye mu Rwanda, nka bumwe mu buryo bwo kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi. 

Ubutwererane bw’ibihugu byombi bwibanda ku nzego zirimo iterambere ry’ibikorwa remezo, ubuhinzi, ingufu, uburezi, amahugurwa no kongera ubushobozi. 

Nanone kandi ibihugu byombi byaguriye ubufatanye mu rwego rwa gisirikare ndetse n’umutekano muri rusange. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25