U Rwanda n’u Buhinde bemeranyije guteza imbere umuco

U Rwanda n’u Buhinde bemeranyije guteza imbere umuco

U Rwanda n’u Buhinde basinyanye amasezerano y’imikoranire muri gahunda yo guteza imbere no gusangizanya ubumenyi bushingiye ku muco mu mwaka wa 2026-2030.

Amasezerano yashyiriweho umukono i New Delhi mu Buhinde na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier-Jean Patrick Nduhungirehe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde, Kirti Vardhan Singh.

Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Werurwe 2026, nyuma y’inama ya kabiri yahuje komisiyo zihuriweho n’ibihugu byombi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko iyi nama yibanze ku ntambwe imaze guterwa mu mikoranire hagati y’u Rwanda n’u Buhinde mu ngeri zitandukanye harimo n’umuco.

Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde ukomeza kwaguka no gukomera, guhera mu mwaka wa 1999 ubwo u Rwanda rwagiraga uhagarariye inyungu zarwo wa mbere, mu 2001 bikarangira rushyize Ambasade i New Delhi. 

Muri Mutarama 2017, umubano w’ibihugu byombi wafashe indi ntera ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriraga uruzinduko rwa mbere mu Buhinde atumiwe na Minisitiri w’Intebe Narendra Damodardas Modi. 

Ubwo bahuraga bwa mbere, abayobozi bombi bemeranyije kurushaho kuzamura ubutwererane mu nzego z’ingenzi, u Rwanda rukaba ruri mu bihugu by’intoranywa u Buhinde bufitanye nabyo umubano muri Afurika nyuma ya Afurika y’Epfo. 

Muri Nyakanga 2018, Narendra Modi na we yasuye u Rwanda ari na rwo ruzinduko rwa mbere yari agiriye mu Rwanda, nka bumwe mu buryo bwo kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi. 

Ubutwererane bw’ibihugu byombi bwibanda ku nzego zirimo iterambere ry’ibikorwa remezo, ubuhinzi, ingufu, uburezi, amahugurwa no kongera ubushobozi. 

Nanone kandi ibihugu byombi byaguriye ubufatanye mu rwego rwa gisirikare ndetse n’umutekano muri rusange. 

U Rwanda n’u Buhinde bemeranyije guteza imbere umuco
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25