U Rwanda na Somaliya byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego 5

U Rwanda na Somaliya byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego 5

U Rwanda na Somalia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego eshanu zirimo ubutabera, uburezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga (ICT) ndetse n’ubufatanye mu by’amategeko, mu rwego rwo gushimangira no kwagura imikoranire y’ibihugu byombi.

Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali, ku wa 27 Ukwakira 2025, hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe na mugenzi we wa Somaliya, H.E. Abdisalam Abdi Ali, uri i Kigali mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Mu biganiro byahuje abo bayobozi bombi, bagarutse ku mubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Somalia, bashimangira ko ushingiye ku bwubahane, ku ntego zihuriyeho, ndetse no ku mwuka w’ubumwe bwa Afurika (Pan-Africanism).

Bavuze ko uru ruzinduko rwa Minisitiri wa Somalia ari umusanzu mushya mu gukomeza gushimangira umubano no gushyiraho ubufatanye buhoraho mu nzego zinyuranye zifitiye inyungu impande zombi.

Abo bayobozi bombi kandi banashimye umusaruro w’ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi, bunyuzwa mu biganiro bya politiki, guteza imbere ishoramari, ubufatanye mu by’umutekano, ubugenzacyaha n’igisirikare.

 Bemeranyije gushyiraho Komisiyo Ihoraho y’Ubufatanye (Joint Permanent Commission-JPC) izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano asanzwe ndetse inagaragaze inzego nshya z’ubufatanye.

Banaganiriye kandi ku masezerano y’amahoro akomeje kuganirwaho i Doha muri Qatar n’i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigamije gukemura amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

U Rwanda rwashimye kandi uruhare rwa Somalia mu Kanama k’Umutekano ka Loni, aho ihagararira inyungu z’umugabane wa Afurika binyuze mu cyiswe A3+ Group.

Ibihugu byombi kandi byemeranyijwe gukomeza gukorana bya hafi mu rwego mpuzamahanga no mu miryango ihuza ibihugu akorera ku rwego rw’Isi, hagamijwe guteza imbere inyungu bahuriyeho no kugera ku bisubizo bihuriweho bigirira akamaro abaturage b’ibihugu byombi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25