U Rwanda na Costa Rica byasinyanye amasezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere

U Rwanda na Costa Rica byasinyanye amasezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere

U Rwanda na Costa Rica byashyize umukono ku masezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere, hashingiwe ku masezerano y’imikoranire ibihugu byombi byasinye mu 2023.

Ku ruhande rw’u Rwanda ayo masezerano yashyizweho umukono na Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada na Repubulika ya Dominika, Higiro Prosper mu gihe ku ruhande rwa Costa Rica yasinywe  n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubwikorezi bwo mu Kirere muri Costa Rica, Marcos Castillo Masis.

Ayo masezerano akaba afunguye amarembo agamije guhuza no guteza imbere ingendo z’indege hagati y’ibihugu byombi no kwagura amahirwe aboneka mu bukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari hagati y’impande zombi.

Akaba asinywe nyuma y’inama ya ICAN 2025 igamije guteza imbere no koroshya ubwikorezi bwo mu kirere mu buryo burambye.

U Rwanda na Costa Rica bifitanye umubano mu bya dipolomasi watangiye mu 2001, ndetse impande zombi zifite ubushake mu kwagura imikoranire mu bikorwa bitandukanye birimo iby’ubukungu n’ishoramari.

U Rwanda na Costa Rica byasinye amasezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25