U Rwanda na Banki y’Isi mu bufatanye mu rwego rw’ubuzima

U Rwanda na Banki y’Isi mu bufatanye mu rwego rw’ubuzima

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Nshingwabikorwa muri Banki y’Isi, Dr. Zarau Kibwe, ku bufatanye bw’iyi Banki n’urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

‎Abayobozi bombi banaganiriye ku bijyanye n’uburyo  hakwagurwa ubufatanye mu bijyanye n’inganda zikora imiti, guteza imbere abakozi bo mu rwego rw’ubuzima n’ibindi.

‎Banki y’Isi yateye urwego rw’ubuzima inkunga ya miliyoni 360 z’Amadolari, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 510.

Muri ayo mafaranga harimo ayo gushyigikira Abajyanama b’ubuzima barenga 26 000 n’abakorera mu mavuriro arenga 220 kugira ngo boroherwe no guha serivisi abaturage miliyoni 5,2 barimo abagore miliyoni 1,3 n’abana 700.000 bari munsi y’imyaka itanu.

‎Arimo ayo kwifashisha mu kugabanya igwingira mu bana bafite imyaka iri munsi y’itanu bo mu turere 13, kugeza serivisi yo kurwanya indwara zitandura mu mavuriro y’ibanze no kongerera imbaraga urwego rw’ubuvuzi.

‎Banki y’Isi isanzwe itera inkunga u Rwanda mu nzego zitandukanye,zirimo y’Uburezi, guhanga imirimo, mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza rwahawe iyo nkunga ya miliyari 204 Frw binyuze muri gahunda  igamije gukumira ibyago bikomoka ku biza, hubakwa uburyo bukomeye bwo kwitegura no kwitabara mu gihe cy’ibiza, bityo bikarinda ubuzima n’imibereho y’abaturage.

‎

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54