U Bwongereza: Abigaragambya bamagana abimukira batwitse imodoka basenya n’inzu

U Bwongereza: Abigaragambya bamagana abimukira batwitse imodoka basenya n’inzu

Abigaragambya mu Bwongereza bamagana abimukira batwitse imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange n’iz’abantu ku giti cyabo, basenya n’inyubako, nyuma yuko umugabo ukomoka muri Sudan atawe muri yombi akekwaho gutera umuntu icyuma akamukomeretsa.

Iyo myigaragambyo yadutse mu bice bitandukanye by’umujyi wa Belfast ku wa 09 Kamena 2026, aho abantu amagana bigaragambije bamagana ibyo bikorwa by’abimukira mu Bwongereza.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP byatangaje ko abigaragambya benshi bari bambaye udupfukamunwa aho babanje gutwika imyanda yari irundanyirije ahabugenewe nyuma batangira gutera amacupa ndetse batwika imodoka n’inyubako zitandukanye.

Icyo gitero kiri kwamaganwa, cyagabwe mu ijoro ryo ku wa 08 Kamena 2026, aho umugabo w’imyaka 30 ukomoka muri Sudan yafashwe akekwaho kugerageza kwica, gutunga intwaro no gutera abantu ubwoba ababwira ko azabica, bikaba biteganyijwe ko yitaba Urukiko kuri uyu wa Gatatu.

Polisi yo mu Bwongereza yavuze ko uwahohotewe ari umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 akaba yarakomeretse bikomeye.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer abinyujije ku rubuga rwa X yavuze ko icyo gitero giteye ubwoba kandi ibikorwa by’urugomo nk’ibyo bitagomba kwihanganirwa, yongeraho ko inzego z’umutekano zizakora iperereza ryimbitse kuri icyo kibazo.

Abigaragambya bamagana abimukira batwitse imodoka n’inzu zitandukanye mu Bwongereza
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48