U Bushinwa bwibukije Perezida Trump ko ikibazo cya Taiwan ari nk’umurongo utukura

U Bushinwa bwibukije Perezida Trump ko ikibazo cya Taiwan ari nk’umurongo utukura

U Bushinwa bwibukije Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ko ikibazo cya Taiwan ari umurongo utukura udakwiye kurengwa na gato, kandi bashaka ko umubano w’ibihugu byombi ushyira imbere cyane cyane muri iki gihe ibihugu byombi biri kugirana ibiganiro bikomeye by’ubucuruzi. Ni ibyagarutsweho mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rwatangiye ku wa 13 Gicurasi Perezida Trump ari kugirira mu Bushinwa aho ari kuganira na mugenzi we w’u Bushinwa, Xi Jinjing.

Perezida Donald Trump yavuze ko ibiganiro yagiranye na Perezida Xi Jinping byagenze neza cyane, kandi bifite akamaro kanini nyuma y’amasaha hafi abiri baganirira i Beijing. BBC yatangaje ko ibiganiro bya mbere Perezida Xi yagiranye na Trump byari byuzuye ubushuti ariko nyuma bagiranye ibyo mu muhezo byatangiwemo ubutumwa bukarishye.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa ryagaragaje ko Xi yabwiye Trump ko ikibazo cya Taiwan ari cyo kibazo gikomeye kurusha ibindi mu mubano w’ibihugu byombi, kandi ko nibaramuka bagikemuye mu buryo bukwiye, umubano wabo uzuzura umutekano n’ituze. Yavuze ko ibyo nibitagenda neza bishobora guteza amakimbirane n’intambara, bikagira ingaruka zikomeye ku mubano w’ibihugu byombi.

Iryo tangazo ryagaragaje ko ubwigenge bwa Taiwan budashoboka risaba Amerika kwitwararika cyane ku kibazo cya Taiwan. Aya magambo y’u Bushinwa kuri Taiwan si mashya ndetse  na Xi ubwe amaze igihe kirekire abwira Amerika ubutumwa nk’ubu. Leta y’u Bushinwa yongeye kubigaragaza mu ntangiriro z’uku kwezi ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wang Yi yahuraga na mugenzi we wa Amerika Marco Rubio.

Gusa ku ruhande rwa Trump ntiyatangaje niba yaganiriye na Xi Jinping ku kibazo cya Taiwan gikomeje gushyamiranya ibihugu byombi; nubwo ibitangazamakuru bya Leta y’u Bushinwa byatangaje ko Xi nyuma yuko ibiganiro batangiye Xi, yavuze ko hashobora kubaho amakimbirane hagati ya Amerika n’u Bushinwa kubera Taiwan.

Ubwo yageraga mu Bushinwa Perezida Donald Trump yari aherekejwe n’abayobozi b’ibigo by’ikoranabuhanga nka Elon Musk wa Tesla na Jensen Huang wa Nvidia, bakiriwe mu buryo budasanzwe ndetse bararasa mu rwego rwo kubaha icyubahiro banatemberana na Perezida Xi mu bice bitandukanye. Biteganyijwe ko Trump na Xi bongera guhura ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane mu birori no gusangira.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42