U Bufaransa: Hategekimana yahamijwe icyaha cya Jenoside akatirwa igifungo cya burundu

U Bufaransa: Hategekimana yahamijwe icyaha cya Jenoside akatirwa igifungo cya burundu

Umunyarwanda Philippe Hategekimana wahoze ari Umupolisi Mukuru muri Leta yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahamijwe mu buryo budasubirwaho igifungo cya burundu n’urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa nyuma y’uko ubujurire bwe bwanzwe.

Hategekimana w’imyaka 69 y’amavuko yari yakatiwe igifungo cya burundu mu 2023 n’Urukiko rwa Assises rwa Paris, icyemezo yahise ajuririra mu rubanza rw’ubujurire rwatangiye umwaka wakurikiyeho.

Urukiko rwari rwamuhamije ibyaha bya Jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu, bifitanye isano n’ubwicanyi bwakorewe mu duce twa Nyanza, Nyabubare, Nyamure, Ntyazo ndetse no muri ISAR Songa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urukiko rwemeje ko yayoboye imitwe y’abapolisi yagize uruhare mu kwica Abatutsi ndetse ko yanakoranye na bo n’Interahamwe mu kugaba ibitero no gushyiraho za bariyeri zakorerwagaho ubwicanyi.

Yanahamijwe kandi uruhare mu iyicwa rya Narcisse Nyagasaza wari Burugumesitiri wa Komini Ntyazo, ndetse n’umupolisi Pierre Nyakarashi.

Nyuma yo guhungira mu Bufaransa, yabayeho yarahinduye amazina akoresheje umwirondoro wa Philippe Manier, ahabwa ubuhunzi, akora akazi ko gucunga umutekano muri kaminuza yo mu mujyi wa Rennes, mbere yo guhabwa ubwenegihugu bw’u Bufaransa mu 2005.

Nyuma y’uko ubujurire bwe bwanzwe, Philippe Hategekimana abaye umuntu wa gatanu uhamijwe burundu n’inkiko zo mu Bufaransa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu Banyarwanda bake bamaze guhamywa mu buryo bwa burundu n’inkiko z’u Bufaransa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo Pascal Simbikangwa, Tito Barahira, Octavien Ngenzi na Laurent Bucyibaruta.

Pascal Simbikangwa yakatiwe imyaka 25 y’igifungo ahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ni we Munyarwanda wa mbere waburanishijwe kandi ahamywa n’inkiko z’u Bufaransa muri dosiye y’ibyaha bya Jenoside.

Tito Barahira hamwe na Octavien Ngenzi mu rubanza rwabereye mu Bufaransa bakatiwe igifungo cya burundu. Laurent Bucyibaruta yakatiwe imyaka 20 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ni mu gihe Sosthène Munyemana na we yakatiwe imyaka 24 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gihe cya vuba kandi aho mu Bufaransa, Eugène Rwamucyo biteganyijwe ko azaburanishwa mu bujurire nyuma yo gukatirwa imyaka 27 y’igifungo ahamijwe uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umunyarwanda Dr Nsengimana mu bantu 100 Isi ihanze amaso 3 Ukwakira 2026 Saa 11:50
  2. Amavubi U23 yerekeje muri Sudani y’Epfo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 3 Ukwakira 2026 Saa 11:37
  3. Abanyamwuga muri Sinema Nyarwanda berekeje muri Amerika kwihugura 3 Ukwakira 2026 Saa 10:54
  4. RBA na Televiziyo ya Mozambique byiyemeje imikoranire mu iterambere 3 Ukwakira 2026 Saa 09:51
  5. Amavubi yageze i Kigali yakirwa mu cyubahiro (Amafoto na Video) 2 Ukwakira 2026 Saa 21:34