U Bufaransa: Abasaga 1000 bafungiwe mu myigaragambyo yongeye kubura

U Bufaransa: Abasaga 1000 bafungiwe mu myigaragambyo yongeye kubura

Polisi yo mu Bufaransa yataye muri yombi abantu barenga 1000 mu bikorwa bifitanye isano n’imyigaragambyo ikomeye yongeye kubura mu gihugu hose, nyuma y’urugomo n’ubusahuzi byaranze iyabaye mu cyumweru cyabanje.

Iyi myigaragambyo ikurikiye iyabaye ku wa Gatandatu wabanje, yitabiriwe n’abantu hafi 550 000 bamagana izamuka ry’ibiciro bya lisansi n’ubuzima buhenze. Yaje nyuma y’ibyumweru by’imyigaragambyo y’abanyeshuri.

Polisi yakoresheje imyuka iryana mu maso n’imodoka zitera amazi kugira ngo itatanye abigaragambyaga mu mijyi itandukanye, harimo n’umurwa mukuru, Paris.

Abaturage b’u Bufaransa barigaragambya kubera izamuka ry’ikiguzi cy’ubuzima, ibibazo biri mu mashuri n’impungenge ku kugabanyuka kw’ingengo y’imari igenerwa serivisi za Leta.

Mu mijyi irimo Paris, Marseille na Lyon hashyizweho ingamba zirimo amasaha ntarengwa yo kugenda, gufunga ahantu no kubuza imyigaragambyo imwe.

Abantu basaga 1000 bafungiwe mu myigaragambyo yongeye kubura mu Bufaransa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Burera: Abagore 3 bafatanwe udupaki 780 tw’inzoga ya Chief Waragi 25 Ukwakira 2026 Saa 12:28
  2. Basketball: REG WBBC yahigitse APR WBBC yegukana igikombe cya Zone 5 25 Ukwakira 2026 Saa 09:16
  3. Kayonza: Umuyaga wangije ibyumba bine by’amashuri 24 Ukwakira 2026 Saa 23:07
  4. APR FC na Rayon Sports zasezerewe mu Marushanwa Nyafurika 24 Ukwakira 2026 Saa 22:28
  5. Nyaruguru: I Kibeho bamwe muri ba Mudugudu bongeye kugirirwa icyizere 24 Ukwakira 2026 Saa 20:33