U Budage burashimira u Rwanda gufasha Mozambique kugarura umutekano
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage yashimiye u Rwanda ku bwo gufasha Leta ya Mozambique kwigobotora ibyihebe byari byarigaruriye Intara ya Cabo Delgado mu gihe cy’imyaka ine.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije mu Budage Katja Keul, yabikomojeho ubwo yasuraga Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zoherejwe guhashya ibyihebe bya Ansar Al Sunna mu cyumweru gishize.
Yashimye ibikorwa by’indashyikirwa u Rwanda mu rugamba rwo guhashya iterabwoba, aho kuri ubu ibyihebe byambuwe ibice byari byarigaruriwe ndetse n’abaturage bakaba bakomeje gusubizwa mu byabo n’ibikorwa by’iterambere byinshi bikaba byarasubukuwe.
Tariki ya 07 Ukuboza 2023, ni bwo uwo Muyobozi yasiye Inzego z’umutekano z’u Rwanda zikorera Mujyi wa Palma, Intara ya Cabo Delgado. Icyo gihe yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Budage muri Mozambique, Ronald Munch.
Maj Gen Alexis Kagame, umuhuzabikorwa w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, yakiriye izo ntumwa ndetse anabasobanurira uko umutekano uhagaze mu bice inzego z’umutekano z’u Rwanda zishinzwe kurinda, n’uburyo zikorana n’izindi nzego mu rugamba rwio guhashya iterabwoba burundu.
Minisitiri Katja yavuze ko intego nyamukuru yo gusura Intara ya Cabo Delgado, kwari ukureba aho ibikorwa byo kurwanya iterabwoba bigeze, uburyo inkunga z’ubutabazi zagize akamaro ndetse n’uko umutekano uhagaze muri ako gace.
Uwo Muyobozi yashimye akazi gakomeye kakozwe n’u Rwanda mu gufasha Mozambique kugarura amahoro mu Ntara yose ya Cabo Delgado, by’umwihariko mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba.
Yasabye Inzego z’umutekano z’u Rwanda gukomeza kugira akazi keza ko kugarura amahoro muri Cabo Delgado.