Perezida Kagame yaganiriye n’urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 28, 2026
  • Hashize amasaha 7
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yaganirije Urubyiruko rusaga 700 rwitabiriye Iterero Indangamirwa icyiciro cya 16, barimo abiga n’ababa mu mahanga, abasoje amashuri yisumbuye mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, ababaye indashyikirwa ku Rugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13 n’abanyeshuri bo mu mashuri makuru na kaminuza.

Ni gahunda yabereye mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare cya Gabiro giherereye mu Karere ka Gatsibo, aho basanzwe batorezwa, ikaba ari gahunda izwi nka #MeetThePresident.

Umukuru w’Igihugu yagiranye ibiganiro n’uru rubyiruko, aruha impanuro n’inama zibafasha kurushaho gusobanukirwa inshingano zabo mu kubaka Igihugu. Muri iki kiganiro kandi, urwo rubyiruko rumaze ukwezi ruhabwa amasomo muri iri Torero, rwahawe umwanya ngo rumubaze ibibazo bitandukanye n’ibitekerezo rwifuza kumugezaho.

Urubyiruko rwitabiriye iri Torero ruhabwa inyigisho zitandukanye zigamije kububakamo indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda no kurangwa n’umuco w’ubutore; kuba Intagamburuzwa mu bibazo bahura na byo mu buzima.

Batozwa kandi kuba abaranga b’u Rwanda barushakira imbuto n’amaboko hirya no hino; no gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, icyerekezo cy’Igihugu, kungurana ibitekerezo bigamije kumva uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu no kurinda ibyagezweho.

Minisitiri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yavuze ko  iri torero ryagize umwihariko kuko ryitabiriwe n’umubare munini kurusha ibindi byiciro byabanje kuko byose byitabirwaga n’abatarenze 500.

MINUBUMWE kandi ivuga ko kuri iyi nshuro urubyiruko rwavuye mu mahanga rwabaye rwinshi kuko ubu ari 137 barimo abakobwa 66 n’abahungu 71; ibihugu byongereye umubare w’ababiturutsemo ni Ubwami bw’u Bwongereza ndetse na Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Mu bikorwa by’ingenzi bibera muri iri torero harimo guhabwa ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu n’Ingabo z’u Rwanda, banasuye kandi ibikorwa bitandukanye birimo n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kiziguro ndetse n’ingoro y’urugamba rwo kubohora Igihugu iri ku Mulindi mu Karere ka Gicumbi, kugira ngo basobanukirwe amateka y’u Rwanda ya nyayo.

Itorero ni gahunda y’Igihugu igamije gutoza no kubaka Umunyarwanda urangwa n’indangagaciro, umuco nyarwanda, ubwitange, gukunda igihugu, ubumwe n’ubupfura nkuko byakorwaga mu Rwanda rwa kera. Mu gihe cya none, gahunda yo kongera kubaka Itorero ry’Igihugu yatangijwe ku mugaragaro nyuma y’icyemezo cya Guverinoma cyo kurizahura, ku wa 16 Ugushyingo 2007, Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’Itorero.

Mu gushyira mu bikorwa iyo politiki, ku wa 10 Werurwe 2008 hashyizweho Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, ifite inshingano zo gutegura no guhuza ibikorwa by’Itorero mu gihugu hose. Ubu Itorero ry’Igihugu rifitwe mu nshingano na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshigano Mboneragihugu (MINUBUMWE).

Urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 rurasaga 700
Iyi gahunda yitabiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, ni umwe mu bitabiriye iyi gahunda
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique na we yitabiriye iki gikorwa
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Namuhoranye Felix n’Umunyabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza, na bo bitabiriye iyo gahunda

Amafoto: Olivier Tuyisenge

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 28, 2026
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE