Indangamirwa zizi ko zitagomba kuba ba Mbarubucyeye – Dr Bizimana
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr. Bizimana Jean Damascene, yagaragaje ko urubyiruko 769 ruri mu Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16, bazi neza ko bagomba kwishakamo ibisubizo ntibabe ba Mbarubucyeye, Mbigirente, Ntamakiriro n’andi mazina agaragaza kwiheba.
Yabigarutseho kuri uyu wa 28 Nyakanga 2026, ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yaganiraga n’urwo rubyiruko ruri gutorezwa mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare cya Gabiro kiri mu Karere ka Gatsibo.
Minisitiri Dr. Bizimana yashimangiye ko urwo rubyiruko rwatojwe neza rwifitiye icyizere cy’ahazaza ntawe bateze amaboko, kandi bazi neza ko bagomba kwishakamo ibisubizo aho kubitegerereza mu bandi cyangwa ngo bicare bihebe bumve ko bazabibara babibonye.
Yagize ati: “Ubu bazi ko batagomba kuba ba mbarubucyeye, ba Mbigirente, ba Ndimubanzi, Ntahontuye, ba Ntabuhungiro cyangwa ba Ntamakiriro; ubwo bwihebe barabusezereye bifitiye icyizere kiri mu mbaraga zabo ntibategereje ko amahanga cyangwa Imana ari bo bazabaha iterambere.”
Yongeyeho ko badategereje ko Imana ari yo izabakorera ibyo na bo ubwabo bakwishoboza kuko yabahaye ubwenge n’ubushishozi bwo kwigeza aho bashaka. Ati: “Bamenye ko ak’i Muhana kaza imvura ihise biyemeza kuba ba nyamwishakamo ibisubizo.”
Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko iyo ntego bayumvise neza biyemeza kuba Indangamirwa z’Imbangukanabigwi, Inkundirwakubarusha, Rutindukana ibakwe, Intikanga, Mihigo y’imena, Rwego rw’intore ndetse bakazahora bari imbere muri byose.
Yashimangiye ko abakobwa biyemeje kuba ba Mukobwawurugero, Abadasumbwa, Abataruhuka n’Abatarutwa, Inkumburwa n’Indashyikirwa, Indatsimburwa n’Inyangagusumbwa, Inyamibwa na Ndeshyo idatezuka ibigwi, Jururyinyange na Jururyumucyo ndetse Ihogoza n’Icyeza.
Abahungu na bo biyemeje kuba ba Rugero rw’ishya, Mbaduko, Muvuduko, Mbanzamihigo, Mudatsindwa, Ngoga, Nyiribakwe, Rudahusha, Rutikanga, Ntabwoba, Ntamakemwa, Rudahindwa.
Minisitiri Dr. Bizimana kandi yagaragaje ko batojwe kubana no gukorera hamwe bahereye ku bintu bito ariko bitizana, bamenya akamaro ko gukorera hamwe, kurara hamwe, gukorana siporo, gusangira kandi byose byabafashije kuba abasangirangendo no kumenya ko igihango cy’ubumwe bw’Abanyarwanda kiri mu buzima bwa buri kanya.
Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 ryitabiriwe n’abagera kuri 769 barimo abakobwa 315 n’abahungu 454. Abiga mu mahanga ni 137, abiga mu mashuri Mpuzamahanga yo mu Rwanda ni 125, abiga mu mashuri makuru na kaminuza byo mu Rwanda ni 301, mu gihe ababaye indashyikirwa ku rugerero bavuye mu Turere twose tw’u Rwanda ari 206.
Abo bose bakaba bari mu Itorero kuva tariki ya 01 Nyakanga 2026 kugeza ku ya 10 Kanama 2026 aho baje biyongera ku bandi 5 216 batojwe mu byiciro 15 byabanje gutozwa kuva mu 2008 iyi gahunda yatangira.


