Tour du Rwanda: Philippe Colliou yagizwe umuyobozi wa tekinike na siporo

Tour du Rwanda: Philippe Colliou yagizwe umuyobozi wa tekinike na siporo

Umufaransa Philippe Colliou yagizwe umuyobozi wa tekinike na siporo mu ikigo gishinzwe gutegura isiganwa ry’amagare, Tour du Rwanda.

Kuri uyu wa Kane tariki 5 Ukwakira 2023 ni bwo Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY ryashyizeho Philippe Colliou nk’umuyobozi mushya wa tekinike na siporo muri Tour du Rwanda, asimbuye Olivier Grand Jean weguye muri Mata, nyuma y’imyaka 15.

Muri Mata uyu mwaka ni bwo Olivier Grand Jean yandikiye Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare, FERWACY, arimenyesha ko gihagaritse imikoranire bari bafitanye.

Impamvu nyamukuru yateye iseswa ry’amasezerano y’impande zombi harimo kunanirwa gukorana n’urwego rushinzwe imiyoborere ya Tour du Rwanda, ruyobowe na Freddy Kamuzinzi

Philippe Colliou yakoze muri UCI igihe kinini, ayobora shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare kuva 2008 kugeza 2020.

Philippe Colliou yanayoboye kandi Tour de L’Avenir isiganwa ry’amagare ryo mu gihugu cy’u Bufaransa nk’umuyobozi ukuriye siporo kuva mu 2012.

Philippe Colliou yakoze mu marushanwa atandukanye yo muri Afurika arimo Tour de Espoir n’irushanwa ry’Isi ry’abato ryabereye muri Afurika y’Epfo.

Umufaransa Philippe Colliou wagizwe umuyobozi wa tekinike na siporo yitezweho gufasha mu migendekere myiza ya Tour du Rwanda 2024

SHEMA IVAN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Basketball: APR na REG z’abagore zageze muri ½ cya Zone V 22 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  2. Abanyarwanda 419 bigobotoye ingoyi ya FDLR bataha mu rwababyaye 22 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  3. The Ben agiye guhurira na Jose Chameleone ku rubyiniro 22 Ukwakira 2026 Saa 16:08
  4. Ngoma: Ubuhinzi bakorera kuri hegitari 265 zuhirwa bwabahinduriye ubuzima  22 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  5. Umuhanzi Nyiranyamibwa azashyingurwa ku wa Gatandatu 22 Ukwakira 2026 Saa 13:30