Tour du Rwanda: Philippe Colliou yagizwe umuyobozi wa tekinike na siporo

Tour du Rwanda: Philippe Colliou yagizwe umuyobozi wa tekinike na siporo

Umufaransa Philippe Colliou yagizwe umuyobozi wa tekinike na siporo mu ikigo gishinzwe gutegura isiganwa ry’amagare, Tour du Rwanda.

Kuri uyu wa Kane tariki 5 Ukwakira 2023 ni bwo Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY ryashyizeho Philippe Colliou nk’umuyobozi mushya wa tekinike na siporo muri Tour du Rwanda, asimbuye Olivier Grand Jean weguye muri Mata, nyuma y’imyaka 15.

Muri Mata uyu mwaka ni bwo Olivier Grand Jean yandikiye Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare, FERWACY, arimenyesha ko gihagaritse imikoranire bari bafitanye.

Impamvu nyamukuru yateye iseswa ry’amasezerano y’impande zombi harimo kunanirwa gukorana n’urwego rushinzwe imiyoborere ya Tour du Rwanda, ruyobowe na Freddy Kamuzinzi

Philippe Colliou yakoze muri UCI igihe kinini, ayobora shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare kuva 2008 kugeza 2020.

Philippe Colliou yanayoboye kandi Tour de L’Avenir isiganwa ry’amagare ryo mu gihugu cy’u Bufaransa nk’umuyobozi ukuriye siporo kuva mu 2012.

Philippe Colliou yakoze mu marushanwa atandukanye yo muri Afurika arimo Tour de Espoir n’irushanwa ry’Isi ry’abato ryabereye muri Afurika y’Epfo.

Umufaransa Philippe Colliou wagizwe umuyobozi wa tekinike na siporo yitezweho gufasha mu migendekere myiza ya Tour du Rwanda 2024

SHEMA IVAN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Dangote yatangiye kubaka uruganda rwa miliyoni 16 z’amadolari rw’ibikomoka kuri peteroli 30 Nzeri 2026 Saa 15:16
  2. Bafatanywe udupfunyika 4 836 tw’urumogi muri Kigali 30 Nzeri 2026 Saa 15:02
  3. Huye: Ngoma barasaba kubakirwa imihanda yo muri karitsiye 30 Nzeri 2026 Saa 14:48
  4. Intego ni ukujya mu Gikombe cya Afurika- Constantine nyuma yo gutsinda Cape -Vert 30 Nzeri 2026 Saa 12:47
  5. Dogiteri Nsabi yanditse indirimbo ‘Urugendo’ arira 30 Nzeri 2026 Saa 12:16