Tennis: Ikipe y’u Rwanda mu bagore yatangiye kwitegura “Billie Jean King Cup 2023”

Tennis: Ikipe y’u Rwanda mu bagore yatangiye kwitegura “Billie Jean King Cup 2023”

Ikipe y’u Rwanda mu mukino wa Tennis mu bagore kuva ku wa Mbere taliki 08 Gicurasi 2023 yatangiye imyitozo yitegura irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu “Billie Jean King Cup 2023”.

Iri rushanwa rizahuza amakipe yo muri Afurika ari mu itsinda rya 4 “Africa Group IV” rizabera mu Rwanda kuva taliki 05 kugeza 11 Kamena 2023, imikino ikazabera ku bibuga byo muri IPRC Kigali Kicukiro.

Biteganyijwe ko ibihugu 11 bizitabira ari byo Angola, Cameroun, Congo Brazzaville, RDC, Ethiopia, Lesotho, Madagascar, Mozambique, Senegal, Tanzania n’u Rwanda. Ikipe ya mbere ni yo izazamuka mu itsinda rya 3.

Ikipe y’u Rwanda ubwo yaherukaga kwitabira iri rushanwa muri 2021 yakinnye mu itsinda rya 3 “Europe/Africa Zone Group III”. Iri rushanwa ryabereye muri Lithuania muri Kamena 2021 ryari ryitabiriwe n’amakipe 21 yo ku mugabane w’u Burayi n’Afurika maze ikipe y’u Rwanda isoreza ku mwanya wa 18.

Abakinnyi 5 bazaserukira u Rwanda

Aba bakinnyi ni Tuyisenge Olive, Umumararungu Gisele, Tuyishime Sonia, Mutuyimana Chantal, Ndahunga Gisubizo Grace.

Uretse imyitozo, aba bakinnyi bagomba gukina irushanwa ryo kwibuka abari mu muryango mugari wa siporo by’umwihariko abakinnyi, abatoza n’abari abakunzi  ba Tennis bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 “ Tennis Genocide Memorial tournament 2023”. Iri rushanwa rizabera muri IPRC Kigali Kicukiro kuva taliki 15 kugeza 20 Gicurasi 2023.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42