Tennis: Abakinnyi batatu  bagiye guserukira u Rwanda mu mikino  y’Afurika mu bato

Tennis: Abakinnyi batatu  bagiye guserukira u Rwanda mu mikino  y’Afurika mu bato
Ishimwe Bimenyimana Melissa, umwe mu bakinnyi bazaserukira u Rwanda

Kuva taliki 25 kugeza 29 Mata 2023 i Algiers muri Algeria hazabera irushanwa ry’Afurika mu batarengeje imyaka 16 “ ITF/CAT African Junior Championship for 16 & Under 2023”.

Abakinnyi batatu bazaserukira u Rwanda muri iyi mikino  ni abahungu babiri,  Umuhoza King Onex  na Murinzi Gedeo  ndetse n’umukobwa umwe, Ishimwe Bimenyimana Melissa.

Biteganyijwe ko iyi kipe izahaguruka mu Rwanda mu rukerera rwo ku  Cyumweru taliki 23 Mata 2023 aho izanyura Istanbul muri Turukia nyuma yerekeze  i Algiers muri Algeria.

Aba bakinnyi bakaba barabonye itike yo kwitabira iyi mikino y’Afurika nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba «ITF/CAT East African Junior Championships 2023 » yabereye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi kuva taliki 07 kugeza 15 Mutarama 2023.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42