Taekwondo: Abakinnyi b’u Rwanda begukanye imidali muri “Uganda Open 2022”

Taekwondo: Abakinnyi b’u Rwanda begukanye imidali muri “Uganda Open 2022”

Mu rwego rwo gukomeza kwitegura shampiyona y’Afurika mu mukino wa Taekwondo “African Taekwondo Senior Championships 2022”  izabera mu Rwanda taliki 13-14 Nyakanga 2022, abakinnyi  b’u Rwanda  ku butumire bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo muri Uganda  “UTF” bitabiriye irushanwa  “Uganda Open 2022” bitwara neza begukana imidali 4.

Muri iri rushanwa ryabereye i Kampaka  taliki 27-28 Mata 2022,  Niyomugabo Happy wahatanye  mu cyiciro cy’abatarengeje ibiro 63 yegukanye umudali wa zahabu. Nizeyimana Savio mu bari munsi y’ibiro 74,  Umutesi Adeline wahatanye mu cyiciro cy’abari munsi y’ibiro 68 na Tuyisenge Badrou wahatanye mu cyiciro cy’abari munsi y’ibiro 80 buri wese yegukanye umudali w’Umuringa.

Niyomugabo Happy

Uretse iyo midali,  ikipe  y’u Rwanda yegukanye igihembo cy’ikipe yagaragaje ikinyabupfura kurusha izindi “Most Disciplined Team of the Tournament”.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42