Sunrise FC yabonye umutoza mushya

Sunrise FC yabonye umutoza mushya

Ikipe ya Sunrise FC yo mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’iburasirazuba yatangaje ko yagize Umunya Uganda Jackson Mayanja, umutoza mukuru wayo asimbuye Muhire Hassan uheruka kwirukanwa kubera umusaruro muke.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 ugushyingo 2023 ni bwo iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X yemeje ko Jackson Mayanja ari we mutoza mukuru kugeza mu mpera za shampiyona ya 2023 -2024.

Si inshuro ya mbere Jackson Mayanja aje gutoza mu Rwanda kuko yatoje Kiyovu sports muri 2005, yaherukaga mu Rwanda muri 2022 ari umutoza wungirije Mike Mutebi muri AS Kigali na we ukomoka muri Uganda.

Kugeza ku munsi wa cyenda wa shampiyona Sunrise FC ni yo ya nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo n’amanota itandatu.

Jackson Mayanja aratangira akazi kuri iki Cyumweru tariki 5 Ugushyingo 2023, yakirwa na AS Kigali yahozemo kuri Kigali Pele Stadium.

SHEMA IVAN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Basketball: APR na REG z’abagore zageze muri ½ cya Zone V 22 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  2. Abanyarwanda 419 bigobotoye ingoyi ya FDLR bataha mu rwababyaye 22 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  3. The Ben agiye guhurira na Jose Chameleone ku rubyiniro 22 Ukwakira 2026 Saa 16:08
  4. Ngoma: Ubuhinzi bakorera kuri hegitari 265 zuhirwa bwabahinduriye ubuzima  22 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  5. Umuhanzi Nyiranyamibwa azashyingurwa ku wa Gatandatu 22 Ukwakira 2026 Saa 13:30