Sunrise FC yabonye umutoza mushya

Sunrise FC yabonye umutoza mushya

Ikipe ya Sunrise FC yo mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’iburasirazuba yatangaje ko yagize Umunya Uganda Jackson Mayanja, umutoza mukuru wayo asimbuye Muhire Hassan uheruka kwirukanwa kubera umusaruro muke.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 ugushyingo 2023 ni bwo iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X yemeje ko Jackson Mayanja ari we mutoza mukuru kugeza mu mpera za shampiyona ya 2023 -2024.

Si inshuro ya mbere Jackson Mayanja aje gutoza mu Rwanda kuko yatoje Kiyovu sports muri 2005, yaherukaga mu Rwanda muri 2022 ari umutoza wungirije Mike Mutebi muri AS Kigali na we ukomoka muri Uganda.

Kugeza ku munsi wa cyenda wa shampiyona Sunrise FC ni yo ya nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo n’amanota itandatu.

Jackson Mayanja aratangira akazi kuri iki Cyumweru tariki 5 Ugushyingo 2023, yakirwa na AS Kigali yahozemo kuri Kigali Pele Stadium.

SHEMA IVAN

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Byinshi ku Mudugudu watanze umusanzu wa EjoHeza ku kigero cya 321% 30 Nzeri 2026 Saa 16:43
  2. Menya iby’ingenzi byaranze tariki 30 Nzeri mu mateka y’Isi 30 Nzeri 2026 Saa 15:40
  3. Kenya: Dangote yatangiye kubaka uruganda rwa miliyari zisaga 23 Frw rw’ibikomoka kuri peteroli 30 Nzeri 2026 Saa 15:16
  4. Bafatanywe udupfunyika 4 836 tw’urumogi muri Kigali 30 Nzeri 2026 Saa 15:02
  5. Huye: Ngoma barasaba kubakirwa imihanda yo muri karitsiye 30 Nzeri 2026 Saa 14:48