Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zahaye serivisi z’ubuvuzi abaturage basaga 300  

Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zahaye serivisi z’ubuvuzi abaturage basaga 300  

Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo, bo mu mutwe wa RWANBATT-3, bafatanyije na RWANBATT-1 ndetse n’umuryango Society for Family Health (SFH), baha abaturage 390 serivisi z’ubuvuzi ku buntu  bo mu gace ka Ruli Somba, ahabarizwa Ikigo Nderabuzima cya Ruli Somba.

Iki gikorwa cyibanze cyane ku byiciro by’abantu batishoboye, aho abagore 241, abagabo 64 n’abana 85 bahawe ubuvuzi ku ndwara zitandukanye.

Serivisi zatanzwe zirimo gusuzuma no kuvura indwara zitandukanye, kuvura amenyo, gufasha abagore batwite mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ndetse no kuvura indwara zisanzwe zugarije abaturage.

Umuyobozi wungirije ushinzwe serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze muri Leta ya Central Equatoria, Mathieu Lobiri Lawrence yashimye iki gikorwa avuga ko gifite uruhare rukomeye mu gufasha abaturage badafite uburyo bworoshye bwo kubona serivisi z’ubuvuzi.

Umuyobozi wa RWANBATT-3 Colonel Innocent Rwaka Muhirwe, yavuze ko nubwo inshingano nyamukuru z’uyu mutwe ari ukurinda abasivili, bakomeje no kugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Yagaragaje ko ubwo bari mu kazi ko kurinda umutekano w’umuhanda uri gusanwa wa kilometero 152 uhuza Ruli na Mundri, basanze abaturage bafite ibibazo bikomeye by’ubuzima, bituma bategura iki gikorwa kigamije kubafasha kubona ubuvuzi bw’ibanze.

Ingabo z’u Rwanda zavuye ndetse ziha ubujyanama abaturage ba Sudani y’Epfo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Igitaramo cyo gushimira Mariya Yohana cyahinduriwe itariki 8 Ukwakira 2026 Saa 15:26
  2. Abanyarwanda 369 batashye bavuye mu mashyamba ya RDC 8 Ukwakira 2026 Saa 14:10
  3. Umusaruro w’inganda mu Rwanda wazamutseho 6,8% 8 Ukwakira 2026 Saa 13:15
  4. Zion Temple yasabye imbabazi abaforomo n’ababyaza ku byo Ap. Dr Gitwaza yabavuzeho 8 Ukwakira 2026 Saa 13:12
  5. RDC: Ebola imaze kugira imfubyi abana basaga 2 000  8 Ukwakira 2026 Saa 12:15